Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kuba baratemye abaturage bo mu midugudu ya Runyonza, Gitaraga, Tumurere na Kinunga mu murenge wa Ndera mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2016.


 

By Muhire Norbert | Views : 14931 | Kuya 02-03-2016 13:47



Bamwe mu bakomerekeye muri ubwo bugizi bwa nabi baracyari ku kigonderabuzima cya Rubungo naho babiri boherejwe mu bitaro bya Kibagabaga, abandi bavuwe bahita bataha.

Akimana Rachel ni umwe mu batemwe n’abo bantu yabwiye Itangazamakuru ko bamutemye bamusanze iwe.

Yagize ati “Hari nko mu ma saa yine n’igice z’ijoro, nicaye mu ruganiriro abantu bazana ikibuye bakubita urugi rugwa imbere bahita binjira bafata imihoro baratema bantemye ku maboko yombi no ku kibero".

Akimana avuga ko nta kintu yigeze avugana n’aba bantu, ahubwo ko binjiye bamutema agakizwa n’Imana.

Abaturage bavuga ko iyo batemaga umuntu agataka, nabo bavuzaga induru batabaza, maze n’abaje gutabara bakabatema.

Kalimunda Jean Marie, avuga ko bateye mu rugo rw’uwitwa Murundi bagatema umuzamu waho bakamugira intere, yatabaza uwitwa Nzamurata Assoumani akaza aje gutabara nawe bamutema mu mutwe.

Abaturage baganiriye n'itangazamakuru bagaragaje impungenge cyane kuko aba bagizi ba nabi nacyo basahura ahubwo baza bafite umugambi wo kwica gusa.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yavuze ko bataye muri yombi abantu 3 bakekwaho uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd