Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda ateganyijwe kuzaba tariki ya 03 n’iya 4 Kanama 2017, hakomeje kuboneka abandi bifuza kuba abakandida kuri uwo mwanya bagenda bigaragaza. Uretse Perezida Kagame wemejwe muri Referandumu ko agomba kongera kwiyamamaza indi manda ;  akaba anasanzwe kuri iyo ntebe ; twavuga nka Padiri Thomas Nahimana wa Ishema Party, Mpayimana Filipo, Mbanda Jean na Diane Shima Rwigara ; abo bose bavuzwe bamaze kwigaragaza ko bafite inyota yo kwicara ku ntebe yo mu Rugwiro n'ubwo bataremezwa na Komisiyo y’igihugu y'amatora. 

 

By Uhagaze Alphonse | Views : 5229 | Kuya 05-07-2017 10:01



Ni muri urwo rwego, Mpayimana Filipo umwe mu bifuza kuba umukandida wo kuzahatanira kuyobora u Rwanda ; kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 gicurasi 2017 yatanze ikiganiro n'abanyamakuru ngo agaragaze igihe yaramuka agiriwe icyizere n'Abanyarwanda  agatorwa icyo yabagezaho mu iterambere n'imibereho myiza.

Mu kiganiro cye n'abanyamakuru yatangaje ko mubyo yavugurura harimo ubuhinzi, bukaba ubwa nyirabwo koko. Yatanze urugero ati : "Hari igihe bategeka abaturage guhinga igihingwa ahantu runaka, atari ku nyungu z'abahinzi, ahubwo hari umushoramari ugiye kuhubaka uruganda uzabyungukiramo".

Akomeza avuga aramutse atowe yahangana n'ibyonnyi byibasira imyaka umusaruro ukiyongera, yungamo ko mu gihe ubutaka buhingwa ari buto, kikaba kizira kikaziririzwa kubwubakamo amazu, ngo abantu bishimire gutunga ubutaka bunini cyane, kandi ahagomba guhingwa ibitunga Abaturarwanda hibasiwe.

Arifuza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwajya busimburana muri Demokarasi hatongeye kumeneka amaraso y'Abanyarwanda. Akaba ariwo musanzu mu miyoborere y'igihugu azaharanira ko ugerwaho.

Ku byerekeye gucyura Abanyarwanda b'impunzi bari hanze, Mpayimana we abibona ukundi, ngo aramutse atowe yakuraho iriya Minisiteri yo gucyura Impunzi n'Ibiza (MIDIMAR)akayisimbuza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Buri Munyarwanda wese aho ari hose u Rwanda akarwiyumvamo ko ari urwe arufiteho uburenganzira muri byose, bityo aho yaba ari hose akora akazi, bikaba atari ngombwa kumushishikariza gutaha, kuko ntawe umuheza mu gihugu cye. 

Abajijwe uko abona ibyagezweho na Leta iyoboye igihugu, Mpayimana yatangaje ko nawe abishima, ariko umusanzu we ukaba ari ukubungabunga ibyagezweho, kugirango bikomeze birame bitazasenyuka.

Naho ku kibazo cy'imbaraga n'ubushobozi yifitemo bwa politiki zamugeza ku ntsinzi, Mpayimana yavuze ko bamugirira icyizere ko  gutsinda bishoboka. Ku  byerekeye igihe gito cyatanzwe cyo  kwiyamamaza ngo yereke Abanyarwanda gahunda ye ya politiki, Mpayimama yatangaje ko, koko igihe ari gito, kuri we ngo yagombye kuba yaratangiye kera kwigaragaza, ariko agomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe, agakoresha igihe yahawe.

Mpayimana Filipo umwe mu bifuza kuba umukandida wo kuzahatanira kuyobora u Rwanda


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd