Inama y'igihugu y'abafite ubumuga (NCPD) irasaba  abafite  ubumuga basabiriza guhindura  imyumvire kuko  atari ingeso nziza  ndetse kikaba n'icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

 

By Habineza Gabriel | Views : 11214 | Kuya 03-15-2016 14:09



NCPD  ikomeza  isaba imiryango itandukanye yaba ishamikiye kuri  Leta ndetse n’iyigenga irasabwa  gukora ibishoboka byose  kugirango  abafite ubumuga  basabiriza ku mihanda babashe guhindura imyumvire  nabo bakumva  ko hari icyo bashoboye kandi bakiteza imbere bakoresheje imbaraga zabo.

Ibi bikaba byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD),Emmanuel Ndayisaba  kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Werurwe,2016 mu nama rusange  y’abafantanyabikorwa batandukanye bita  ku bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD),Emmanuel Ndayisaba

Bwana Ndayisaba akaba yasabye  abitabiriye iyi nama  ko hatangizwa ubukangurambaga  bwiswe  ’’Anti-Beging Compaign’’ igamije gukangurira abafite ubumuga  kureka  umuco wo gusabiriza  kuko abenshi ngo unsanga ari ikibazo cy’imyumvire  bumva ko gusabiriza k’umuntu ufite ubumuga ari ihame kuko hari n’abafite  ubushobozi badatinya gushyira imbere  iyi ngeso.

Yakomeje agira ati :’’Hari benshi usanga basabiriza kandi baturusha ubushobozi  kuko usanga umuntu yarakuze asanga  abafite ubumuga basabiriza nawe ubwo akumva ko aribwo buzima  nawe agasabiriza kandi ntacyo abuze’’.

Muri  iyi nama  NCPD ikaba yatangaje ko  ubu yatangiye  gushyira ururimi rw’amarenga mu nkoranyamagambo aho izakorana na Minisiteri y’ubuzima mu kwigisha abaganga amarenga ndetse na Mineduc mu kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga.

Abafatanyabikorwa batandukanye bakaba bagaragaje ibikorwa bitandukanye bagiye bakora  ndetse n’ibyo bateganya gukora  bigamije guteza imbere abafite ubumuga ndetse no kumenyekanisha  ibikorwa byabo.

Iyi nama kandi ikaba yari yitabiriwe  n’abahagarariye  ibigo bya Leta  n’ibyigenga bitandukanye harimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc),Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurengera no guteza imbere  uburenganzira bwa muntu.

Inama rusange y’abafatanyabikorwa ikaba iba  kane mu mwaka.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd