Mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru Nairobi, abantu 2 bamaze guhitanwa n’imvururu nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama 2017.

 

By Umutoni Solange | Views : 3045 | Kuya 08-09-2017 15:30



Abantu 2 mu gace ka Mathare nibo bamaze kwitaba Imana biturutse kumvururu zakuruwe n’urubyiruko nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida.

Polisi y’igihugu cya Kenya yemeye ko aba bantu 2 bishwe ubwo bageragezaga gushyamirana n’abashinzwe umutekano biturutse kukutishimira ibyatangajwe na komisiyo y’amatora.

Imibare yatangajwe na komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama 2017 ahagana isa moya za mugitondo ku isaha ngengamasaha, igaragaza ko Uhuru Kenyatta ariwe uri hejuru n’amajwi 54,57% by’abatoye, mu gihe amajwi agera kuri 44,58% yegukanwe na Raila Odinga, aya akaba ari amajwi yabonetse mu byumba  by’itora bigera kuri 90%.

Raila Odinga yahise yamagana amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya agaragaza ko Uhuru Kenyatta ariwe uri inyuma bityo ko amajwi yatangajwe ari amahimbano.

Mu gihugu cya Kenya imvururu zirakomeje.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd