Irushanwa rya Miss Rwanda 2016 rimaze igihe kigera ku mezi abiri riba, harebwa umukobwa wahiga abandi mu bwiza no mu buhanga, ryasojwe Mutesi Jolly ariwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

 

By Muhire Norbert | Views : 52059 | Kuya 02-27-2016 21:15



Kimwe no mu yindi myaka,irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa beza kandi b’abahanga kurusha abandi.

Mu bakobwa 137 batoranyijwe mu gihugu hose,Abakobwa 15 bageze ku munsi wanyuma w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ni :

1. Akili Delyla
2. Isimbi Eduige
3. Karake Umuhoza Doreen
4. Kwizera Ndaruhutse Peace
5. Mpogazi Vanessa
6. Mujyambere Sheilla
7. Mutesi Eduige
8. Mutesi Jolly
9. Mutoni Balbine
10. Mutoni Jane
11. Umuhoza Sharifa
12. Umutoniwabo Cynthia
13. Uwamahoro Solange
14. Uwase Rangira Marie D’Amour
15. Uwimana Ariane

  Abakobwa 15 bageze ku munsi wanyuma w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri aba abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga ba Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Uyu muhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2016 wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 gashyantare wabereye I Kigali imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga

                                                 Abitabiriye Miss Rwanda 2016 

Abacamanza b’abahanga harimo n’abakuze nibo bari bari gutoranya ugomba kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

                                 Abatoranyaga Nyampinga w'u Rwanda 2016

Mu bishingirwaho batoranya Nyampinga babanza kureba uburanga, igikundiro n’ikimero byose bikabarirwa amanota mirongo 30 ku ijana.

Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa,iyi ngingo yagenewe amanota mirongo 40 ku ijana,ngo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Indi ngingo  ni ijyanye n’imyitwarire y’umukobwa mu kuvuga n’uko yitwara mu biganiro na bagenzi be yagenewe amanota mirongo 30 ku ijana.

Mbere yo gutoranya Nyampinga ,mu bakobwa 15 bari bageze mu irushanwa ryanyuma habanje gutoranywamo 5.

1.Kwizera Ndaruhutse Peace 
2.Mpogazi Vanessa
3.Mutesi Jolly
4.Umuhoza Sharifa
5.Uwase Rangira Marie D’Amour

                                    Abakobwa 5 bageze ku irushanwa ryanyuma

Muri ibi birori,hatowe kandi Uwatowe na bagenzi be wiyerekanye neza, uwatowe na benshi,uwakunzwe cyane 

na Miss Hertage ariwe wagaragaye neza mu muco n'imyambarire,hanatorwa kandi ibisonga 4 bya Miss Rwanda 2016.

 Miss Photogenic : Kwizera Peace Ndaruhutse
 Miss Popularity : Umuhoza Sharifa 
 Miss Heritage : Mutoni Jane
 Miss Congeniality : Uwimana Ariane
 Igisonga cya Kane : Umuhoza Sharifa
 Igisonga cya Gatatu : Uwase Rangira Marie D’Amour 
 Igisonga cya Kabiri : Mpogazi Vanessa
 Igisonga cya Mbere : Kwizera Peace Ndaruhutse

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2016 ryambitswe Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.74, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburasirazuba,ashyikirizwa ikamba na Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane.

Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 na Kundwa Doriane Miss Rwanda 2015

Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yahawe imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 15 z'amanyarwanda,umushahara ungana n'ibihumbi 800 y'u Rwanda buri kwezi,mu gihe kingana n'umwaka,itiki y'indege izajya mu Budage na Manager we mu butembere n'ibikenerwa mu rugendo n'ibindi.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd