Nyuma y’aho imvura iguye ari nyinshi mu karere ka Musanze , amazi agasenyera abaturage , akangiza n’imyaka yabo n’amatungo , Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi,Madame Séraphine Mukantabana,kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 mata 2016, yasuye aba baturage , abagenera inkunga yo kubihanganisha ndetse abaha n’impanuro y’uburyo abaturage bajya bagira uruhare mu kwirinda ibiza , bafata amazi yo ku mazu , adafashwe agashakirwa inzira.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9030 | Kuya 04-20-2016 19:34



Umurenge wa Busogo na Gataraga mu karere ka Musanze ,intara y’amajyaruguru ,  niyo yibasiriwe  n’ ibiza byakomotse ku mvura idasanzwe  yaguye ari nyinshi  muri Pariki y’ibirunga mu ijoro  ry’iya 18 rishyira iya 19  Mata , amazi akamanuka mu migezi ya Rungu na Rwimishushwe , agasenya amazu y’abaturage  andi menshi n’imyaka y’abaturage birangirika cyane.

                                    Amazu n'imyaka byarangiritse bikomeye

Ni muri urwo rwego , nyuma y’umunsi umwe , Ministre w’imicungire y’ibiza n’impunzi Madame Mukantabana Séraphine yasuye aba baturage , arabihanganisha , bagenerwa n’inkunga yo kubafasha mu buzima bw’akaga barimo. Mugenzi Faustin na Nyirabahinde Esther ni bamwe mu baturage basizwe iheruheru n’ibyo biza , barashimira Leta  yita kubanyagihugu. Aha Mugenzi Faustin aragira ati « Gusurwa n’abayobozi bakuru nyuma yuko duhuye n’ibibazo nk’ibi ni icyizere  ubuyobozi buba butubitsemo ko ejo n’ejobundi , dushobora kongera kubona ibyo twagendesheje , ni ingufu baba baduhaye. »

          Minisitiri Mukantabana Séraphine ashyikiriza inkunga abasenyewe n'imvura

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Madame Mukantabana Séraphine , yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibiza bafata amazi adafashwe agashakirwa inzira.

Yagize ati « Nka Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi , ndabasaba kugira uruhare mu gukumira ibiza , mufata amazi yo ku mazu yanyu ndetse n’atabashijwe gufatwa agashakirwa inzira  kandi mutabanje kurindira ko imvura igwa».

                    Minisitiri Mukantabana Séraphine aha abaturage impanuro

Minisitiri Mukantabana Séraphine  yakomeje agaragaza n’uruhare rwa Leta mu gufasha abaturage ibyo badashoboye gukora mu gukumira ibiza , agira ati « Ubuyobozi bw’igihugu , bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo amazi ava mu birunga agasenyera abaturage , agirire abaturage akamaro aho kubasenyera »

Muri uru ruzinduko rudasanzwe , Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi  , Mukantabana Séraphine  , yaraherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo umukuru w’intara y ’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’ingabo mu ntara , Brig. General Emmanuel Ruvusha , umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude n’abandi.

                       Minisitiri Mukantabana Séraphine n'abayobozi bari bamuherekeje



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd