Umurenge wa Gataraga na Busogo yo mu karere ka Musanze  , yibasiriwe  n’ibiza by’imvura hasenyuka amazu 37 harimo 21 yo mu murenge wa Gataraga na 16 zo mu murenge wa Busogo, ibi biza byagize ingaruka ku baturage 257 , harimo 139 bo mu murenge wa Gataraga na 118 b’umurenge wa Busogo.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9387 | Kuya 04-20-2016 10:34




Imvura yaguye mu ijoro ry’iya 18 rishyira iya 19 mata niyo yateye uyu mwuzure , ubwo amazi yamanutse mu ishyamba ry’ibirunga ari menshi cyane akibasira imirenge 2 yo mu karere ka Musanze. Imwe muri iyo mirenge yibasiwe  , harimo umurenge wa Gataraga , akagari ka Rubindi  aho aya mazi yasenye inzu 21 , hakangirika n’izindi zigera kuri zirindwi. Ibiza nk’ibi  na none byibasiriye n’umurenge wa Busogo , akagari ka Gisesero na Nyagisozi , ahasenyutse amazu 16 hangirika 12.

                        Amazu yangijwe n'imvura

Si aya mazu yangiritse gusa kuko hari n’imyaka yangiritse y’abaturage aho icyegeranyo cyaturutse mu nzego z’ibanze na Polisi kigaragaza ko ibi biza byagize ingaruka ku baturage 257 , harimo 139 bo mu murenge wa Gataraga na 118 b’umurenge wa Busogo.

Ibiza nk’ibi byaherukaga mu karere ka Musanze mu ijoro ry’itariki ya 11 ishyira iya 12 Mata mu mwaka 2012 , ubwo byahitanye abaturage bagera kuri batanu , harimo umwe wa Musanze , ikanangiza amazu 170  mu turere twa Musanze , Nyabihu na Rubavu.

Amakuru agera ku kinyamakuru umurashi , aravuga ko nta muntu n’umwe wigeze ahatakariza ubuzima , gusa inzego za Gisirikari , iza Polisi n’iza Gisivili , zagerageje kurokora benshi bari babuze uburyo bava mu mazu no kwambutswa umwuzure wari wibasiriye ingo za bamwe.

Gusa,  ubutabazi  burakomeje ariko abenshi ni abo gufashwa kuko  abenshi basenyewe n’aya mazi bacumbikiwe n’abaturanyi n’abavandimwe . IKindi kigaragara nuko  n’imyaka yose yarengewe n’amazi, bivuze ngo aba baturage  bazahura  n’inzara mu bihe biri imbere.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd