Kuri uyu wa kane tariki ya 31 werurwe 2016,muri Gereza ya Musanze hatangirijwe igikorwa cy’ubukangurambaga bugenewe abafungwa n’abagororwa muri gahunda yo kubakorera ubuvugizi no kubafasha mu rwego rw’amategeko kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9198 | Kuya 04-01-2016 07:33



Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe guteza imbere ubufasha mu by’amategeko muri Gereza,Collette Ndabarushimana yavuze ko iyi gahunda igamije kumenya ibibazo abafungwa n’abagororwa bafite , byaba imbere muri Gereza cyangwa mu miryango yabo , badashobora kwikemurira bigakorerwa ubuvugizi  mu gihe ba nyirabyo bakiri kurangiza ibihano.

Collette Ndabarushimana yongeyeho ko atari mu magereza bazakorera gusa , ahubwo ngo bazajya no mu baturage  mu mirenge  mu rwego rwo kubumvisha uburenganzira bw’abafungwa n’abagororwa.

   Collette Ndabarushimana aganira n'abafungwa n'abagororwa muri Gereza ya Musanze

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Gereza ya Musanze bwashimye uyu mushinga kuko ngo waziye igihe.

Umuyobozi wa Gereza ya Musanze Supt  John Murara yasabye abayobozi b’inzego zibanze kujya zitanga ibisubizo ku mabaruwa aba yavuye muri Gereza.

Ubwo hatangizwaga uyu mushinga, abafungwa n’abagororwa ba Gereza ya Musanze , mu kiganiro bagiranye  n’abakozi bahagarariye uyu mushinga ukorera muri  Tranperency International Rwanda , ushinzwe  guteza imbere ubufasha mu by’amategeko mu magereza, n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ARDHO (Association Rwandaise pour le Droit de l’Homme), bishimiye ko imiryango itagengwa na Leta iri kugenda ibegera kandi ikabakorera ubuvugizi.

                        Abafungwa n'abagororwa bo muri Gereza ya Musanze 

Uretse aho bazakorera hirya no hino mu mirenge , uyu mushinga biteganijwe ko mu gihe cy’imyaka 3 uzamara , uzakorera muri  Gereza ya Musanze basuye kuri uyu wa kane  ifite abafungwa n’abagororwa bagera ku 2035 ,bakazakomereza i Rubavu , Nyamagabe na Nyagatare.

Irasubiza  Janvier



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd