Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro “Rwanda Peace Academy” giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze harabera amahugurwa y’abantu 25 barimo abasirikari,abapolisi n’abasivili y’icyumweru kimwe ku bijyanye n’amategeko agenga intambara.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 12852 | Kuya 05-03-2016 14:15



Aba bantu uko ari 25 baturutse mu bihugu bitandatu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bishinzwe gutabara aho rukomeye “East Africa Standby Force” mu rurimi rw’icyogereza.Ni ibihugu bya Comores,Kenya ,Uganda ,Sudani ,Sudani y’Amajyepfo n’u Rwanda.

            East Africa Standby Force bari guhugurwa amategeko agenga intambara

Colonel Jules Rutaremara , umuyobozi wa “Rwanda Peace Academy” watangije aya mahugurwa ku mugaragaro avuga ko nubwo bwose intambara ari mbi ngo ibyo yangiza byagabanuka mu gihe abayirimo basobanukiwe n’amategeko ayigenga.

                  Colonel Jules Rutaremara umuyobozi wa “Rwanda Peace Academy”

Colonel Jules Rutaremara aragaruka kuri bimwe mu biba bikwiriye kwitabwaho ko bidahutazwa mu gihe cy’intambara ari na byo abahugurwa bazaganiraho ku buryo burambuye. Umuyobozi wa “Rwanda Peace Academy” yakiriye aya mahugurwa kandi yanavuze uruhare rw’aba barimo guhugurwa nyuma yuko bazaba bashoje aya mahugurwa.

Amategeko agenga intambara areba buri wese wayigiyemo yaba ari Leta cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro itagengwa na Leta.

Kunyuranya n’aya mategeko agenga intambara bikaba bihanwa n’Umuryango mpuzamahanga.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye n’ikinyamakuru Umurashi , bahamya ko azabagirira akamaro k’ubumenyi bw’amategeko agenga intambara.

Superintendent Rose Mary Karamuta , umwe mu bakurikirana aya mahugurwa , ukora mu biro by’umuyobozi mukuru wa Police ya Kenya , avuga ko kuba ibihugu by’Afurika byishora mu ntambara hato na hato ari byiza kugira ubumenyi kuri aya mategeko agenga intambara.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahoro “Rwanda Peace Academy”k’ubufatanye na Leta y’Ubuyapani.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd