Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryifashishije imodoka zisanzwe ziha abaturage serivise,  tariki ya  22 Ukuboza, ryasuye abaturage bo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, abaturage bakaba baragejejweho ubutumwa bujyanye n’ingaruka ziterwa n’ihohoterwa n’uburyo baryirinda.Iki gikorwa cya Polisi y’u Rwanda kikaba cyarishimiwe n’abaturage bari bateraniye muri iyi nama nkuko bamwe muri bo babyitangarije.

 

By Habineza Gabby | Views : 20013 | Kuya 12-23-2015 03:49



Iki gikorwa cyaranzwe no kwakira ibibazo by’abaturage byaba ibijyanye n’ihohoterwa n’ibindi byaha bisanzwe. Abakorewe ihohoterwa bakaba barasabwaga kugana imodoka kabuhariwe ikora nk’ibiro maze bakavuga ibibazo byabo bityo kugira ngo bikurikiranywe n’abapolisi. Ibyaha bisanzwe bikaba nabyo byarakirwaga n’abapolisi bari muyindi modoka, izi modoka zikaba zimenyerewe ku izina rya Police Mobile Station.

Abaturage b’uyu murenge bakaba barakomeje gushimira Polisi kuba yabasuye ndetse ikanabahuriza hamwe ikanabagezaho ubutumwa bugamije kubakangurira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi.

Niyibizi Anonciata w’imyaka 40 y’amavuko, umuturage mu kagali ka Kabaya yavuze ko ibiganiro bagejejejweho na Polisi ari ingirakamaro dore ko bibibutsa kugira uruhare mu ikumirwa ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko n’ibindi byaha muri rusange.

Niyibizi yagize ati, “Najyaga numva ku maradiyo bavuga ku ihohoterwa. Ndumva nejejwe nuko mwatwegereye kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’uburemere bw’icyaha cy’ihohoterwa ndetse n’ingaruka zacyo.

Yakomeje kandi ahamagarira abaturage kudahishira uwariwe wese ukekwaho gukora bene ibi byaha.

Nzangwayimana Gervais, undi muturage wari witabiriye iyi nama yavuze ko Atari asobanukiwe neza n’ihohoterwa.

Yagize ati, Hari ibintu njya nkorera umugore nko kumuhata gukora imibonano mpuzabitsina , ntabwo nabaga nsobanukiwe ko ibwo ndimo gukorera uwo twashakanye ari icyaha.”

Yasabye ko bene izi nama zajya ziba kenshi bityo kugira ngo n’abandi baturage bahabwe bene izi nyigisho ndetse no kugira ngo barusheho kungurana ibitekerezo kuri iki cyaha hagamijwe ku kirandura burundu.

IP Mukamwezi Angelique, ukora mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa yavuze ko iki cyaha kibangamira bikomeye umutekano w’abagikorewe ndetse akomeza asobanura ko ihohoterwa arini icyaha kivutsa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Yahamagariye abaturage kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha bitandukanye by’umwihariko ihohoterwa, aha akaba yabasabye buri gihe kugeza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego bireba, ku bantu bose bakekwaho gukora icyaha cy’ihohotera.

Tuyubahe Edison, umuyobozi w’umurenge wa Busogo ushinzwe irangamimerere, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba ihora ku isonga muri gahunda zo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi.

Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi kimwe n’izindi nzego, batanga amakuru ku gihe hagamijwe gukumira iki cyaha.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd