Abanyamuryango  ba RPF – Inkotanyi , by’umwihariko abagize ngenzuzi na ngengamyitwarire  kuva ku rwego rw’intara  kugeza ku rwego rw’imirenge , barasabwa kutitinya mu nshingano zabo no gucika ku muco mubi wo guhisha amakosa . Ibi babisabwe n’umugenzuzi mukuru wungirije ku rwego rw’igihugu  mu muryango RPF Inkotanyi , Madame Umulisa  Henriette mu nama nyunguranabitekerezo , yabereye  mu karere ka Musanze.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9849 | Kuya 04-18-2016 18:10



Kutitinya mu nshingano zabo, gucika ku muco wo guhishira amakosa n’abayakora , kwirinda ibikorwa bibi birimo na ruswa , ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye mu karere ka Musanze , igahuza umugenzi mukuru wungirije ku rwego rw’igihugu mu  muryango RPF- Inkotanyi  Madame Umulisa Henriette n’abagize inzego za ngenzuzi na ngengamyitwarire bo mu ntara y’amajyaruguru, ab’akarere ka  Musanze  ndetse no mu mirenge igize aka karere.

                      Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu ntara y'amajyaruguru


Nkuko byavuzwe na bamwe mu banyamuryango ngo impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa.  Makuza Francois Xavier na Twagiramungu Angélique bamwe muri bo bagize bati ‘’ Inshingano zacu zo kugenzura no kumenya imyitwarire y’abanyamuryango , tugiye kubigira ibyacu kuko twabihawe n’umuryango kandi ntawe uwurusha imbaraga , ntawe rero tugomba gutinya ‘’.

Chairman w’umuryango RPF- Inkotanyi mu karere ka Musanze Musabyimana Jean Claude , yavuze ko RPF Inkotanyi  ariyo Moteri ya Guverinoma y’u Rwanda. Bityo agereranya ibyuma biyigize n’izi nzego za ngenzuzi na ngengamyitwarire . Ari naho yahereye avuga ko izi nzego zigomba guhora zihugurwa ngo zibashe gukora neza, aho yagize ati ‘’Izi nzego ni inzego zikomeye. RPF Inkotanyi ni moteri ya Guverinoma , igizwe n’ibyuma bitandukanye , tugomba kurinda umugese  kuko  iyo kimwe gipfuye Moteri ntiyakora nubwo yakora  ntiyakora neza , niyo mpamvu dusabwa ko izi nzego zahora zihugurwa ngo zirusheho gukora mu buryo burambye’’

Umugenzuzi mukuru  mu muryango RPF Inkotanyi mu gihugu Madame Umulisa Henriette  yagize ati ‘’ Mwe mugize inzego  za ngenzuzi na ngengamyitwarire , murasabwa kutitinya mu nshingano zanyu  kugira ngo gahunda za Leta zigende neza kandi mukirinda guhishira abanyamakosa n’amakosa yabo ahubwo mu karushaho gusenyera umugozi umwe.’’

                         Madame Umulisa Henriette

Ikindi cyagarutsweho  muri iyi nama nyunguranabitekerezo n’ibijyanye no kuzuza  inzego zituzuye  hatorwa abasimbura abavuyemo ariko  uburinganire (Gender) ntiyirengagizwe kandi ngo hakazanatorwa ingirakamaro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd