Ku italiki ya 21 Kanama, nibwo umugabo witwa Gatera Pierre Celestin yagejeje ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu karere ka Musanze, aho yavuze ko guhera ejo hashize(kuri 20 Kanama) yaburiye irengero umwana we w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko witwa Niyonzima.

 

By Ubwanditsi | Views : 17787 | Kuya 09-01-2015 08:37



Gatera, usanzwe atuye mu kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze ari naho yaburiye umwana,  yabwiye Polisi ko yagiye ahamagarwa kuri telefoni n’umuntu atazi amumenyesha ko afite umwana we kandi ko akwiye kumugombora atanze amafaranga miliyoni imwe n’igice  z’amanyarwanda.

Nyuma y’aho Polisi ibimenyeye, yatangiye iperereza kugirango irebe koyatabara umwana kandi n’uwamushimuse agafatwa.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Elvis Munyaneza yagize ati:”Twatangiye dushaka kumva neza icyo uyu mugabo washimuse umwana yashakaga, ibi byadufashije kumenya aho aherereye kuko twakurikiye telefoni yakoreshaga asaba amafaranga.”

Yongeyeho ati:” Nshimyumuremyi yakoreshaga telefoni nyinshi ahamagara se w’umwana, tukaba twarasanze nimero yakoreshaga ari iz’uwitwa Uwimana Penina, uyu mugore akaba yarigeze gukodesha inzu ya Nshimyumuremyi we n’umugabo we witwa Ndayambaje Jean Claude.”

Abaturanyi b’Uwimana nibo nabwiye Polisi ko babonye umugabo n’umwana mu rugo rw’uyu mugore, ariko mu gihe abapolisi bahazaga bahasanze umwana wenyine, umugabo yahunze.

IP Munyaneza yavuze ko bihutiye gutabara umwana wari umeze nabi, kuko yari amaze iminsi atarya ariko bakomeje gushakisha Nshimyumuremyi waje gufatwa ubwo yari agarutse kwa Uwimana.

 Twakwibutsa ko uyu mugabo igihe yahamagaraga iwabo w’umwana, yakunze kuvuga ko ari umupolisi wo muri Tanzaniya yatangiriye umwana bamwambukije kandi yakoresheje imbaraga nyinshi bityo bakwiye kumuha ariya mafaranga yasabye ngo amutange.

 Kugeza ubu, Polisi yahuje umwana n’ababyeyi be mu gihe Nshimyumuremyi ukekwaho gushimuta umwana we afunze. IP Munyaneza arangiza asaba urubyiruko kudashakira indonke mu bikorwa nk’ibi mu mwanya wo gukura amaboko mu mifuka rugakora, asaba kandi ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo aho ari hose.

Ingingo ya 258 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko umuntu wese uzashimuta cyangwa uzatwara umwana hanze y’igihugu, azahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 7 kugeza ku 10  n’amande ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 5.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd