Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe,2016 , ahagana  saa saba na mirongo ine n’itanu (13h45’) z’amanywa muri Gare ya Musanze , iherereye mu karere ka Musanze , habereye impanuka y’inkongi y’umuriro , aho Taxi Minibus ifite Plaque RAA 677M y’uwitwa IYAKAREMYE Youssuf yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 29589 | Kuya 03-20-2016 04:58



Nyuma y’iminota 15 iyi  impanuka y’ibaye , nibwo imodoka ya Polisi izimya umuriro yahageze ije kuyizimya ariko imodoka yo ubwayo yari yamaze gukongoka,  gusa bazimyaga bagamije gukumira ko hagira izindi zifatwa niyo nkongi y’umuriro cyangwa ikangiza n’ibindi bikorwa remezo biri hafi aho , hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu.


 Kubw’amahirwe iyi modoka nta muntu waruyirimo kuko yaritegereje abagenzi , yewe nta nibyahiriyemo , ariko na none , ntitwabashije kuvugana na nyirayo ngo atubwire niba yarafite ubwishingizi.

 Abaturage bari muri iyi gare bategereje Tax ndetse na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi , barasaba ko Gare yakagombye kugira Kizimyamoto kuko imwe ya Polisi izenguruka mu ntara hose idahagije ndetse bakanifuza ko nyirimodoka yagira icyo abona giturutse muri RFTC( Rwanda Federation of Transport Cooperative).

                                     Polisi igerageza kuzimya

Perezida wa RFTC muri Gare Musanze Rwamuhizi Innocent yavuze ko ibyabaye byabaye ahari ariko ko nta bundi bugizi bwa nabi bwabereye muri iyi Gare.

Rwamuhizi Innocent, yanatangarije ikinyyamakuru Umurashi  ko bagiye gukora ibishoboka byose, umunyamuryango wa Koperative agasubira mu muhanda.Aha yagize ati ’Uyu mugenzi wacu yaraparitse ategereje abagenzi nk’abandi, ibyamubayeho rero ni impanuka, nkuko dusanzwe dufite umutima wo gutabarana, turakora ibishoboka byose kugirango asubire mu muhanda.’’

Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu,  mu butumwa bugufi  bwoherejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru , akaba nukuriye ubugenzacyaha muri iyi ntara , yagize ati‘’Imodoka yahiriye muri Gare ya Musanze koko  , kandi  iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka’’.

Bityo akaba  avuga ko Polisi  isaba abatwara ibinyabiziga n’ababitunze kujya bamenya umunsi ku wundi , ubuzima bw’ibinyabiziga byabo , bakita ku bikoresho bizimya umuriro dore ko ngo abenshi batunga Kizimyamoto  bagira ngo Polisi itabahana ariko ntibamenye ko aribo bifitiye inyungu’’.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd