Ku itariki ya 13 Nzeri 2015, Kuri sitade Ubworoherane yo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, hatangirijwe ubukangurambaga mu Ntara y’Amajyaruguru bugamije  kwirinda agakoko gatera SIDA, ibiyobyabwenge no kurwanya ihohoterwa. Ubu bukangurambaga bukaba butangwa na Polisi y’u Rwanda ibinyujije  mu ishami ryayo rishinzwe ubuvuzi.

 

By Ubwanditsi | Views : 10101 | Kuya 09-15-2015 04:01



Ubutumwa bwahawe abaturage bwari ubwo kubashishikariza kwirinda icyorezo cya Sida, kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo no kwirinda ibiyobyabwenge.

Habereye n’igikorwa cyo gupima ku bushake agakoko Gatera Sida. Abasuzumwe ku bushake ni  abaturage,  bamwe mu bagize urwego rushinzwe kunganira akarere mu mutekano (District Administration Security Support Organ-DASSO), inkeragutabara na bamwe mu bagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) ndetse n’abapolisi bakorera muri aka karere.

Atangiza ku mugaragaro ubwo bukangurambaga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda D/IGP-AP Juvenal Marizamunda, yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza birinda Sida, ibiyobyabwenge ndetse barwanya n’ihohoterwa.

Yakomeje avuga ko iyo urubyiruko rufite ubuzima bwiza bituma igihugu gitera imbere kuko arirwo mbaraga z’igihugu. Yasabye abaturage kurushaho gufata ingamba zo kwirinda no kurinda abandi kwandura agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonanao mpuzabitsina no kubikangurira abandi.

Abakozi bo mu ishami rishinzwe ubuvuzi muri Polisi y’u Rwanda bakaba banasura abapolisi bo mu karere ka Musanze aho baganira nabo bakabagira n’inama y’uko imibereho yabo yaba myiza bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza, baryama mu inzitiramibu, ndetse bagira n’isuku. 

Urubyiruko rw’abamotari bakorera mu karere ka Musanze nyuma yo gukina umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’ikipe y’abapolisi bakorera muri ako karere, nabo biyemeje kurwanya bivuye inyuma ibiyobyabwenge batanga amakuru kuko nk’uko byagiye bigaragara hari bamwe mu bagenzi batwara baba babifite.

Ubu bukangurambaga bukaba bunabera mu mirenge yose uko ari 15 igize akarere ka Musanze, bukazasozwa ku itariki ya 19 Nzeri. Iki gikorwa kikazakomereza no mu tundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru mu minsi iri imbere.

Iki gikorwa kikaba kiba ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Minisiteri y’Ubuzima.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd