Abayobozi bashya b’Akarere ka Musanze,ngo biteguye guteza imbere akarere kabo, bashyira imbaraga cyane cyane muri bimwe mu bikorwa byatumaga Akarere katazamuka,birimo ahanini isuku n’isukura, imiturire myiza ndetse no kunoza service zihabwa abaturage.

 

By Muhally | Views : 17724 | Kuya 02-29-2016 20:16



Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 gashyantare 2016, Nyuma yo kurahira kw’aba bayobozi, Gouverneur w’Intara y’amajyaruguru Aimé Bosenibamwe yabibukije ko,  kuyobora bisaba ubwitange burenze, cyane ko bisaba kwikorera imisaraba y’abo uyobora.

Abatowe bakanarahirira kuzayobora akarere ka Musanze, barimo umuyobozi wako, Jean Claude Musabyimana, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habyarimana Jean Damascène hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude yagarutse  kuri bimwe mu bikorwa bateganya kuzashyiramo imbaraga nyinshi hagamijwe kurushaho guteza imbere akarere ka Musanze birimo isuku n’isukura, imiturire myiza ndetse no kunoza service zihabwa abaturage. 

Kugira ngo bagere kubyo biyemeje, Musabyimana  yavuze ko bisaba ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ubwabo.

Mu mpanuro yagejeje kuri abo bayobozi bashya b’akarere ka Musanze, Gouverneur w’Intara y’amajyarugu Aimé Bosenibamwe, yabasabye guhora baharanira inyungu z’abaturage 

    Gouverneur w’Intara y’amajyarugu Aimé Bosenibamwe n'abayobozi bo muri Musanze

Muri uwo muhango wo kurahira kw’abayobozi bashya b’akarere ka Musanze, banashimiye abahoze bayobora aka karere, barimo Mme Mpembyemungu Winnifrida wari Mayor ndetse na Vincent Ndayambaje wari vice Mayor wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd