Mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbere gahunda zo kwita k'umutekano, mu karere ka Musanze kwita k’umutekano w'ahinjira abantu benshi biracyari inyuma, mu tubyiniro, mu ma banki no mu mahoteli bigaragara ko batarumva akamaro kabyo.

 

By Muhire Norbert | Views : 3066 | Kuya 04-11-2017 12:56



Mu butumwa bwa Polisiy’u Rwanda bwasohotse muri werurwe 2017, yasabye ibigo na ba nyiri amazu ahuriramo abantu benshi kwita k’umutekano w’ababagana basaka abinjira n’abasohoka mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’iterabwoba.

Akarere ka Musanze kaza k’umwanya wa 2 mu bikorwa by’iterambere nyuma ya Kigali, byinshi mu bigo n’inyubako byakira abantu benshi muri aka karere harimo amahoteri, amabanki n’utubyiniro, ntibyita mu gucunga umutekano w’ababagana. 

Usibye Banki nkuru y’u Rwanda nta yindi banki mu ma banki yose ari muri aka karere yita mu gusaka abinjira. 

Utubyiniro two mu mujyi wa Musanze dukora iminsi yose y’icyumweru tukageza mu gitondo kandi tukitabirwa n’abantu benshi binjira uko bishakiye ntawe basatse. 

Amahoteri menshi nta byuma bisaka abinjira n’abasohoka agira, hamwe na camera zitanga amakuru. 

Umuyobozi wungirije wa Hoteli Gorillas Group Volcanoes Musanze, Muteteri Barry Chantal, mu kiganiro twagiranye yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gucungira umutekano ababagana bita kubikoresho byifashishwa, yongeraho ko bafite imbogamizi z’umuriro w’amashanyarazi ugenda ugahita ugaruka bigatuma ibyuma bifashisha mu mutekano bishya. 

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene yavuze ko bahuye n’ibigo na ba nyiri inyubako byakira abantu benshi bakabasaba ko bakwita mu gucunga umutekano w’abinjira bakoresha ibikoresho bisaka bikanabika amakuru y’ibihakorerwa.

Habyarimana akomeza avuga ko basabye Polisi ko yabafasha kubona ibikoresho bigezweho kandi icyo bari gukora ari uko ntawemerewe kubaka inyubako nshya izakira abantu benshi adashyizemo za camera n’ibyuma bisaka. 

    Umujyi wa Musanze uri gutera imbere utita k'umutekano w'ahinjira abantu benshi


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd