Miliyoni zigera kuri 20.301. 500 frw niyo yakoreshejwe n’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi basengera mu ntara ya Yaounde , Kigombe, Karinzi , Gahondogo na Bwuzure mu gutera inkunga abaturage batishoboye bo mu mirenge ya Muhoza , Cyuve na Musanze basengera mu idini ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi n’abasengera muyandi madini.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9513 | Kuya 05-23-2016 19:21




Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda y’amateraniro y’ivugabutumwa abera mu Rwanda hose afite intego igira iti “ U Rwanda mu biganza bya Kirisito”. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, burashima iyi gahunda nziza yo kubaka igihugu n’ubunyarwanda.

Ni mu  gihe cy’ibyumweru 2 hakorwa amateraniro y’ivugabutumwa afite intego igira iti “ U Rwanda mu biganza bya Kiristo”, aho abakirisito bagize itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi basengera mu ntara za Yaounde, Kigombe , Bwuzure , Gahondogo na Karinzi , begeranije inkunga yo  guhabwa abatishoboye basengera n’abadasengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo koroza abaturage  83  amatungo magufi, inka 2 , ubwisungane mu kwivuza bungana na Miliyoni 1.698.000 z’amafaranga y’u Rwanda , kubaka amazu 11 no gusana agera kuri  30 y’abatishoboye , n’ibindi… Byose bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 20.301.500 frw. Pasteur Karasira Gérard  ni umuyobozi w’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi , mu rwego rwa Conférence y’amajyaruguru.

Yagize ati “Twateguye ibi bikorwa muri gahunda yiswe , twese mu murimo w’ivugabutumwa aho tugomba gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye cyane ko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.”

Mu baganiriye n’ikinyamakuru umurashi ,  harimo Kinanira Abel wishyuriwe ubwisungane mu kwivuza mu gihe bagenzi be  Nyiramburanumwe Agnès na Nyirarwangano Espérence , bahawe amatungo magufi , barashima kandi ngo nabo bazoroza abandi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze  Musabyimana Jean Claude , yashimiye itorero ry’abadivantiste ridahwema gufasha Leta kubaka igihugu n’ubunyarwanda.

Uyu muhango wo kuremera abatishoboye wabimburiwe n’umuganda  wakorewe mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze , akarere ka Musanze witabiriwe cyane  n’abakirisito benshi , ahakozwe  igikorwa cyo guhanga umuhanda , uzafasha abaturage guhahirana n’utundi tugari.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd