Kuwa kane tariki ya 06 mata 2017, mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru hasorejwe amahugurwa y’iminsi 4 y’abayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bigera kuri 45, ku bijyanye no gucunga neza ibitangazamakuru.

 

By Muhire Norbert | Views : 2163 | Kuya 04-08-2017 18:43



Aya mahugurwa y’abayobozi b’ibitangazamakuru yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), igamije kubaha ubumenyi bwo kumenya gucunga neza ibitangazamakuru byabo no kubereka uko bakora itangazamakuru ry’umwuga kandi bakaribyaza umusaruro. 

Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, asoza aya mahugurwa kuri uyu wa kane, yavuze ko kuri iyi nshuro bateguye amahugurwa y’abayobozi b’ibitangazamakuru hagamijwe kubigisha kumenya neza gucunga ibitangazamakuru byabo , bakabyamamaza kandi bigatanga umusaruro (The Training of Media Managers on Media Business Branding and Marketing). 

Peacemaker yagize ati : 

“  twatangije amahugurwa hagamijwe kongera ubumenyi no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, habanje gukorwa ubushakashatsi butandukanye kugirango turebe ibyashyirwamo imbaraga tunategure n’ imfashanyigisho, hatangira amahugurwa, twigisha gukora igenamigambi, tukareba icyo amahugurwa yafashije, turi kubigisha imicungire y’ibitangazamakuru n’uko itangazamakuru ryabyazwa umusaruro”. 

Mu myanzuro yavuye muri aya mahugurwa, abayobozi b’ibitangazamakuru bahuguwe, bavuze ko yabafashije kunguka ubumenyi bwinshi, bakaba biteguye ko bagiye kububyaza umusaruro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd