Mu kiganiro Abaturage bo mu murenge wa Kinigi na Nyange bagiranye na Perezidante wa Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Madame Nirere Madeleine, bashishikarijwe kugira umuco wo kujya barangiza imanza mu bwumvikane no kwirinda kujya muri za Bank Lambert.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 13818 | Kuya 05-12-2016 15:21




Muri iki cyumweru cyahariwe  ubufasha  mu by'amategeko mu gihugu , nyuma yo kuzenguruka imirenge imwe n’imwe  igize akarere ka Musanze  , hakurikiyeho imirenge ya Nyange na Kinigi aho  abaturage b'iyi mirenge baganirijwe ku burenganzira bwabo n'ubwa bagenzi babo , kurangiza imanza zaciwe ku neza cyane cyane  iz’inkiko Gacaca  , itegeko ry'umuryango , uburenganzira bw'umwana no kumurinda ihohoterwa ndetse no kwirinda Bank Rambert.

Muri ibi biganiro , hibanzwe cyane ku kibazo cyo  kurangiza imanza  zaciwe mu bwumvikane  harimo  izaciwe n'inkiko Gacaca , uburenganzira bw'umwana no kumurinda ihohoterwa ndetse no kwirinda Bank Lambert zizwi n'urunguze.

Mbaraga Pascal  ni umwe mu baturage baganiriye n'ikinyamakuru umurashi.

Yagize ati ‘’ Muri ibi biganiro nungukiyemo byinshi cyane  kuko menye ko kutarangiza imanza ku bwumvikane bitera igihombo, aho umuhesha w’inkiko aza guteza icyamunara agahabwa ibihumbi magana atanu yiyongera kuyo nakagombye kwishyura uwo twaburanye akansinda. Ikindi nungukiyemo nuko tugomba kwirinda Bank Lambert kuko ziteza umutekano muke aho uhawe amafaranga yishyuzwa umurengera ndetse n’uburenganzira bwo kwandikisha umwana akivuka sinari nzi akamaro kabyo none ndabimenye.’’

Umuyobozi w'akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude , yasabye abaturage kujya barangiza neza imanza batsindiwe kuko urwo rubanza ruba rwahindutse itegeko. Yakomeje avuga ko iyo zirangijwe mu bwumvikane , uwatsinzwe arongera akabana neza n’uwamutsinze.

  Umuyobozi w'akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude

Nkuko byasobanuwe na Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Madame Nirere Madeleine , ngo nyuma y'inshingano, umuturage agira n'uburenganzira bw’ibanze ku butabera n,uburenganzira ku  kurangirizwa imanza ku neza. Ni no ku bwiyo mpamvu yavuze ko n'uburenganzira bw'umwana bugomba kubahirizwa , yandikwa mu bitabo by’irangamimerere  nyuma y’iminsi 15 avutse , uburenganzira bwo kwiga , kuvuzwa ndetse n’uburenganzira bwo guteganirizwa mu igenamigambi ry’igihugu.

Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd