Ku nshuro ya kane Ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye mu karere ka Musanze ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 46 baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye by’Afurika.Ministre w’Ingabo z’Igihugu Général James Kabarebe wayoboye umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi ku mugaragaro, mu izina ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abarangije kuzaba ibisubizo by’ibibazo by’ibihugu byabo.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9450 | Kuya 06-06-2016 06:19



Aba banyeshuri uko ari 46,32 ni abo mu ngabo z’u Rwanda mu gihe 14 ari abo mu bihugu 7 by’Afurika aho buri gihugu cyari gifitemo abanyeshuri  babiri babiri. Bamaze igihe cy’umwaka wose biga amasomo asanzwe n’amasomo ajyanye n’ibya gisirikare.

                       Aba Ofisiye bakuru basoza amasomo bari mu karasisi

Ni amasomo abafasha kuzamura ubumenyi busanzwe n’ubumenyi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano wacyo akanabafasha kandi mu bumenyi bujyanye n’iby’ubuyobozi mu bya gisirikari.

Ubwo yatangizaga iri shuri ku mugaragaro ku itariki ya 23 Nyakanga  2012, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yari yahaye iri shuri inshingano zo gufasha abaryigamo kubona ubumenyi bwabafasha gukemura ibibazo bibangamira umutekano wo muri ibi bihe ndetse n’ibizaza. Aha ni ho Ministre w’ingabo z’igihugu Jenerali James Kabarebe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango , ahagarariye Perezida wa Repubulika,yahereye asaba abarangije kuba bamwe mu batanga ibisubizo by’umutekano mu bihugu byabo uyu munsi n’ejo hazaza.

       Ministre w’ingabo Jenerali James Kabarebe asoza amasomo y'aba Ofisiye bakuru

Ubumenyi aba barangije bahawe, bwatumye bahabwa impamyabumenyi zo mu bwoko bwa “Masters Degree na Post Graduate Diploma in Security Studies”mu rurimi rw’icyongereza.

Majoro Elias Byamukama ni umwe mu barangije aya masomo.Aravuga ko bishimira ubumenyi bahavanye ngo bizera neza ko abaturage bayatezeho umusaruro ufatika , aho agira ati “Amasomo tuvanye aha ni meza kandi twizeyeko azagirira abaturage bo mu bihugu byacu akamaro.”

Ibindi byaranze uyu muhango ni uguhemba bamwe mu basirikari bagiye bitwara neza muri gahunda zitandukanye z’ishuri. Hanabayeho umunota wo kwibuka abagore babiri b’abasirikari bo muri Malawi Majoro Chidzungu na Majoro Maluwa.Aba bagore bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka ku itariki ya 01Kamena 2016 ubwo bari baje kwitabira ibirori by’abagabo babo.

Aba ba  ofisiye bakuru 46 barangije none batumye iri shuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze ryuzuza umubare w’abanyeshuri 184 barirangijemo kuva ryatangira mu mwaka wa 2012.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd