Muri services ya Supa Packs imwe mu zitangwa na MTN Rwanda ku wifuza guhamagara ku mugabane w’uburayi agaragarizwa ko amafaranga 1200 y’u Rwanda amwemerera kuhahamagara yamara kuyishyura agahitirwamo ibihugu bicye ahamagaramo.

 

By Muhire Norbert | Views : 41748 | Kuya 11-11-2015 10:36



Ubu bujura bugaragara muri serivisi ya Supa Packs imwe mu zitangwa na MTN Rwanda bugaragarira mu kuba umukiriya cyangwa se umufatabuguzi atagaragarizwa mbere ibihugu yemererwa kuba yahamagara ku mugabane w’uburayi,ahubwo iyi serivisi ikabimwereka ari uko yamaze kumutwara amafaranga.


Birebe :

*140# : ugaragarizwa MTN Supa Packs ugomba guhitamo,

MTN Supa Packs mpuzamahanga uhitamo3,ugahabwa ibi byiciro,

31) North America – Asia 1200 Rwf/Amerika y’amajyaruguru na Aziya

32)Europe 1200 Rwf/Uburayi

Iyo umaze guhitamo 32 bisobanura mu Burayi bagutwara amafaranga 1200 y’u Rwanda bakaguhitiramo ibihugu bitarenze 6 wemerewe gukoreshamo iyo Packs uba uhawe.

Amerika y’amajyaruguru igizwe na Canada,Leta zunze ubumwe za Amerika na Mexique

Aziya igizwe n’ibihugu bisaga 50

Uburayi nabwo bugizwe n’ibihugu bisaga 50.

Dukurikije ibigaragara,kuri Packs ya MTN Rwanda y’amafaranga 1200 y’u Rwanda bigaragara ko wakabaye wemererwa guhamagara muri ibi bihugu byose twavuze haruguru bisaga 103.

Kuba ugaragarizwa ibihugu bicye wemererwa guhamagaramo ari uko Mtn Rwanda imaze kugutwara amafaranga kandi mbere bakweretse ko wemerewe Amerika y’amajyaruguru na Aziya cyangwa se Uburayi niho ikibazo gikomeye kiri bigaragarira ko bwaba ari ubujura.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd