Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yafashe umugabo ukurikiranyweho kuba yaragiye asambanya abakobwa be batatu mu buryo buhoraho, hakaba hari hashize imyaka ibiri yarabagize nk’abagore be. Uyu mugabo yitwa Munyandamutsa Felisiyani akaba afite imyaka 43 y’amavuko.

 

By Habineza Gabriel | Views : 13923 | Kuya 03-15-2016 10:01



Nk’uko amakuru agaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda abivuga, uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa batatu yibyariye, umukuru muri bo akaba afite imyaka 17, umukurikira akaba afite imyaka 15 naho umuto we akaba afite imyaka 14 y’amavuko. N’ubwo yari amaze imyaka ibiri abasambanya, bari baratinye kugira uwo babibwira kubera uburyo bahungabanye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aya mahano yatangiye ubwo uyu Munyandamutsa yatandukanaga n’umugore we ari nawe nyina w’aba bana, nyuma yo gutandukana akava i Nyamabage akajya mu karere ka Bugesera, amusigira abana undi nawe abarera nk’umubyeyi gito.

Guhera ubwo, ubuzima bw’aba bakobwa bwarahindutse nk’uko bitangazwa n’abarimu bo ku bigo bigaho, bavuga ko batangiye gusa n’abafite ihungabana, bagahora bigunze kandi batagikurikira neza mu ishuri.

Uwitwa Usabuwera Claudette wigisha ku ishuri ribanza rya Mugombwa muri aka karere ari naryo abana bigagaho, akaba ari we wamenyesheje  Polisi iki kibazo, agira ati:”Nyuma y’igenda rya nyina, abarimu batangiye kubona ko hari ikitagenda kuri aba bakobwa, aho ndetse babazwaga ikibazo bafite bagatinya kugira icyo bavuga. Nyuma y’igihe baje kwerura ko se ubabyara abasambanya, ari nabwo twahise tumuhamagaza yemera ko yabigerageje ariko twamubabarira.”

Nk’uko Usabuwera abitangaza, ngo nyuma yo guhamagarwa ku ishuri, Munyandamutsa yahise akura mu ishuri abakobwa babiri bakuru, umuto akaba akiga kuko yigishwa n’uyu mwarimu. Aha yagize ati: ”Igihe nabaga nigisha, nabonaga uyu mwana afite umwanda, rimwe na rimwe ashonje, nibwo namwegereye musaba ko yambwira ikibazo afite, ambwira ko ise amufata nabi cyane kuko yamwangiye ko yongera kumusambanya.”

Mu buryo bwihuse, Usabuwera yahise abimenyesha inzego z’ibanze na Polisi. Mbere y’iperereza ry’ibanze ariko, uyu mwana yemeje ko se ubabyara amaze igihe kinini asambanya bakuru be babiri ariko we yangiye se ko yazongera kumusambanya nyuma y’aho abikoreye inshuro ya mbere.

Aba bana ngo bari bamaze igihe gito bitabwaho n’abaturanyi babo ariko nabo ntibari bazi neza ikibazo bafite kugeza igihe bashyiriye hanze ibyababayeho.  Aba bana bahise bajyanwa ku bitaro bya Kigeme, mu gihe se Munyandamutsa we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka n’iperereza rikaba rikomeje.

N’ubwo amahano nk’aya adakunze kuba mu Rwanda, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, avuga ko uretse kuba amahano ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.

Nk’uko amategeko abiteganya, gusambanya umwana ni imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Ingingo ya 192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd