Mu kanya gashize hagatio ya saa sita na saa saba imodoka ya pick up ya Polisi yari ivuye Nyagatare ijyanye abagororwa kuri Gereza ya Nsinda ikoreye impanuka hagati ya Kayonza na Rwamagana babiri mu bari bayirimo bahita bitaba Imana naho 12 barakomereka.

 

By Ubwanditsi | Views : 60585 | Kuya 08-27-2015 12:42Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirwa yatangarije Umurashi  ko bataramenya neza icyateye iyi mpanuka ariko bakeka ko uwari uyutwaye yaba yikanze ikintu bigatuma akora impanuka. Ngo abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana. Ikaba yari twaye abantu 14.

Yagize ati:” impanuka ibaye mu kanya, ni imodoka yari itwaye abafungwa ibavanye Nyagatare ibajyanye kuri gereza ya Nsinda, hamaze gupfa babiri. Abakomeretse ni 12 bari mu bitaro bya Rwamagana.
Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd