Abaturage bo mu karere ka Muhanga bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose no kugira uruhare mu kuyarwanya, ibyo bakabikora bagira inama abayafitanye ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma akumirwa, bityo hakirindwa ingaruka zayo mu muryango Nyarwanda.Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 14 Nyakanga 2015 n’abayobozi batandukanye mu nama bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, yabereye mu kagari ka Gahogo n’abo mu murenge wa Kiyumba, ikaba yarabereye mu kagari ka Rukeri.

 

By Chief Editor | Views : 9471 | Kuya 07-17-2015 10:03



Iyabereye mu murenge wa Nyamabuye yayobowe n’umuyobozi w’aka karere,Yvone Mutakwasuku, ikaba yaritabiriwe n’umuyobozi w’ingabo mu turere twa Muhanga na  Kamonyi (411 Brigade), Brig.Gen. Jean Jacques Mupenzi, n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Francis Muheto.

Inama yabereye mu murenge wa Kiyumba yayobowe n’Umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, ikaba yaritabiriwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kiyumba, Chief Inspector of Police (CIP) Patrick Gasaraba.

Mutakwasuku yasobanuriye abaturage bitabiriye inama yayoboye ko amakimbirane ateza umutekano muke kandi nta terambere rishobora kurangwa mu miryango irangwamo amakimbirane, bityo abasaba kuyirinda no kugira uruhare mu kuyarwanya no kuyakumira.

Yabagiriye inama yo kujya bakemura amakimbirane mu bwunvikane mu gihe abayeho, baramuka badashoboye kuyikemurira bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Mutakwasuku yabakanguriye kandi kujya batanga amakuru ku gihe ajyanye n’imiryango irangwamo amakimbirane cyangwa abayafitanye kugira ngo bafashwe mbere y’uko uko kutumvikana kubyara ibibazo bikomeye.

Yasabye kandi abaturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga nkemuramakimbirane.

SSP Muheto yasobanuriye abaturage bitabiriye iyo nama ko  ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe zirimo Kanyanga, biri ku isonga mu bitera amakimbirane arimo ayo mu ngo ndetse n’ibindi byaha.

Yababwiye  ko biri kandi mu  bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze asaba buri wese kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ryabyo.

SSP Muheto yababwiye kandi ko biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, bityo abasaba kwirinda no kurwanya ibyo byaha biterwa nabyo birimo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubavutsa uburenganzira ku mutungo , no gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yasabye abaturage kuba ijisho rya mugenzi we no gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe y’uwagikoze cyangwa utegura kugikora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd