Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, umuyobozi w’umuryango Women for Women International ku isi, Lavrie Adams, yasabye abagore bahuguwe bakanaterwa inkunga n’uyu muryango kudapfusha ubusa amahirwe babona bityo bakayabyaza umusaruro.

 

By Muhire Norbert | Views : 5292 | Kuya 03-02-2017 12:24



Mu rugendo yagiriye mu karere ka Muhanga ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 01 Werurwe 2017, umuyobozi wa Women for Women International ku isi, Lavrie Adams, yasuye imirenge 2 irimo abagore bahuguwe bakaba baterwa inkunga n’uyu muryango. 

Umurenge wa Shyogwe n’uwa Kabacuzi, niyo mirenge 2 yasuwe n’uyu muyobozi. 

Mu murenge wa Shyogwe abagore bari kwigishwa gutera irangi mu myenda bakaba biteguye kuzakora inganda z’imyenda ziciriritse, mu murenge wa Kabacuzi mu kagari ka Shori, abagore bagera kuri 400 bari kwigishwa ibijyanye n’isuku n’isukura, kwivuriza ku gihe no kwisuzumisha, kuboneza urubyaro, gukorana n’ibigo by’imari no gukangurirwa kwitabira gahunda za leta, mu gihe mu kagari ka kibyimba, abagore 200 bari kwigishwa kuboha inigi abandi bakaba bari mu budozi, bose hamwe bakaba bashima intambwe Women for Women International ibagejejeho, bakaba biteguye kuzifashisha ubumenyi n’ubushobozi bungutse, maze bakiteza imbere n’igihugu muri rusange. 

Uwamariya Chantal, umwe mu baturage badodera mu murenge wa kabacuzi wafashijwe na Women for Women International kubona amahugurwa n’igishoro, avuga ko yaguze amatungo arimo inkoko n’inkwavu, kuri ubu abana be bakaba babona amagi n’inyama, akaba asigaye agurisha akanizigamira kuko yamenye akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari.

Umuyobozi wa Women for Women International ku isi, Lavrie Adams, yashimye abaturage intambwe bamaze kugeraho, ababwira ko atari uyu muryango gusa wakoze neza ko aribo bafashe iya mbere mu kwikorera.

Lavrie Adams, yakomeje agira ati: 

murasabwa rero kudapfusha ubusa amahirwe mubona , ahasigaye mukayabyaza umusaruro”. 

Umuryango Women for Women International watangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ukaba umaze gukorana n’abagore bagera ku 75.000, bigishijwe umwaka wose ibijyanye no kwiyitaho no kwiteza imbere bahabwa n’igishoro.  


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd