Mugabo Gabriel umukinnyi mushya w'ikipe ya rayon sport uherutse gusinyana nayo amasezerano, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 ukuboza 2016, yatangiye imyitozo hamwe na bagenzi be.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 11025 | Kuya 12-28-2016 08:24



Mu myitozo ya mbere Mugabo Gabriel yagaragayemo mu ikipe ya rayon sport mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 ukuboza 2016, kuri stade Mumena yahise ahabwa numero 29. 

Mugabo Gabriel wari usanzwe ari umukinyi wa Police FC, yayikiniye umukino umwe wa shampiyona y'u Rwanda ufungura ubwo bakinaga n'ikipe ya Rayon sport ikabatsinda ibitego 3-0.
Muri uku kwezi k'ukuboza 2016, Mugabo Gabriel na bagenzi be barimo Turatsinze Heritier na Muganza Isac , bahawe impapuro zibasezerera bahawe n'umutoza Seninga abashinja imyitwarire mibi, bityo bakaba bari batakiri abakinnyi ba Police FC. 

Rayon sport ikibimenya yahise yegera Mugabo Gabriel itangira kugirana ibiganiro nawe, ku wa kabiri tariki ya 20 ukuboza 2016 isa cyenda z'igicamunsi (15h00) basinyana amasezerano yo kuzakinira iyi kipe yambara ubururu n'umweru igihe kigera ku myaka 2. 

Mugabo Gabriel akina nka myugariro, akaba yaraguzwe ngo azibe icyuho cy'imvune z'aba myugariro bavunitse harimo Tierry, Senyange Yvan  na Ange Mutsinzi.  
Mugabo Gabriel nubwo azatangira kugaragara mu ikipe ya rayon sport mu mikino ya shampiyona muri mutarama 2017, yatangiye imyitozo kugirango afashe bagenzi be kwitegura umukino wa shampiyona bafite kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 ukuboza n'ikipe ya Kirehe Fc.
Abakinnyi nka Musa Camara na Nshuti Dominiko Savio bakaba batagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu.

                       Imyitozo ya rayon sport kuri stade mumena yari ishyushye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd