U Rwanda kuri uyu wa Mbere ruraza kurekurira inuma mu kirere nk’ikimenyetso cy’amahoro ubwo ruraza kuba rwakira imihango yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku Isi.

 

By Ubwanditsi | Views : 19383 | Kuya 09-21-2015 13:37



Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira uyu munsi kubera uruhare rwarwo ntagereranwa mu kugarura amahoro n’umutekano, nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Muri Mata 1994, u Rwanda rwahuye n’ibihe bikomeye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe, kubera kubura amahoro.

Bishop Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabwiye KT Press ati “ Ni umunsi w’amahoro ariko na none umunsi wo kuzirikana ku bantu bitanze bakagira uruhare mu gushyira u Rwanda aho ruri ubu.”

U Rwanda rufite ababungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye by’Isi bagera ku 4500.

Bishop Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Bishop Rucyahana yakomeje avuga u Rwanda rugiye kwizihiza uyu munsi n’ibyishimo byinshi kuko rufite amahoro rwakoreye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon kuri uyu munsi yasabye imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi igahosha amakimbirane atuma amahoro abura.

Imirimo itandukanye yateganyijwe kuri uyu munsi, aho urubyiruko rugera kuri 300 ruza guhurira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko rukaganira ku ruhare rwarwo mu kwimakaza amahoro.

Hateganyijwe kandi n’ibirori byo kwizihiza uyu munsi kuri Sitade Amahoro.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd