Iminsi 7 irashize hatowe abayobozi bashya b’uturere n’ababungirije nyamara kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga z’uturere haracyagaragaraho ko bakiyoborwa n’abayobozi bacyuye igihe.

 

By Muhire Norbert | Views : 21063 | Kuya 03-03-2016 16:15



Amakuru Umurashi ukesha urubuga rw’akarere ka Rutsiro arahamya neza ko aka karere gatangaza ko kayoborwa na Byukusenge Gaspard nk’umuyobozi mukuru(mayor) ,Nsanzimfura Jean Damascene umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Nyirabagurinzira Jacqueline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe affaire sociale nyamara aba bayobozi bacyuye igihe.

          Urubuga rw'akarere ka Rutsiro rutangaza amakuru atariyo

Uru rubuga rw’aka karere, ruri gutangaza amakuru atari yo, kuko mu matora yabaye kuya 26 gashyantare 2016, mu gihugu hose y’abayobozi b’uturere, abayobozi bashya batorewe kuyobora akarere ka Rutsiro ni Ayinkamiye Emerence umuyobozi w’akarere (mayor),Munyakazi  Innocent v/m ushinzwe ubukungu na Butasi Jean Herman v/m ushinzwe affaire social.

Ubwo twasuraga imbuga nkoranyambaga z’uturere kuri uyu wa kane tariki ya 03 werurwe 2016,twasanze aya makosa atagaragara mu karere ka Rutsiro gusa.

Akarere ka Bugesera karacyatangaza ko kayobowe na Rwagaju Louis,mu gihe aka karere kabonye Abayobozi bashya, Nsanzumuhire Emmanuel (mayor),Ruzindaza Eric(v/m ubukungu) na Uwiragiye Priscille (v/m  aff.soc).

                      Urubuga rw'akarere ka Bugesera rutangaza amakuru atariyo

Akarere ka Kamonyi nako karacyatangaza ko kayobowe na Rutsinga Jacques mu gihe yasimbuwe na Udahemuka Aimable.

Ubwo dutangaza iyi nkuru,Utundi turere tugaragaramo aya makosa ni Gatsibo,Nyabihu,Rubavu na Burera.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd