Mu ruzinduko rw'umunsi umwe Minisitiri w'intebe w'igihugu cya Isiraheli Benjamin Netanyahu aherekejwe n'umufasha we bagiriye mu Rwanda, baherekejwe na Perezida Kagame bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi.

 

By Ubwanditsi | Views : 8463 | Kuya 07-06-2016 16:38



Muri gahunda ya Benjamin Netanyahu, Minisitiri w'intebe w'igihugu cya Isiraheli yo gusura ibihugu by'Afurika yatangiriye muri Uganda kuya 4 Nyakanga, igakomereza muri Kenya ejo kuya 5 Nyakanga 2016, uyu munsi tariki ya 06, uruzinduko rwe rw'umunsi 1 yarukomereje mu Rwanda .

Netanyahu n'umugore we Sara bakiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame n'umugore we Jeannette Kagame hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Netanyahu ari kumwe n’umugore we Sara, basuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rwibutso rwa Gisozi, Netanyahu yari aherekejwe na Perezida Kagame n'abafasha babo.

Mu butumwa bwe nyuma yo kunamira inzirakarengane za jenoside, Netanyahu yanditse ko yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda ndetse bidakwiye kuba ukundi.

Ati “Tubabajwe cyane n’amateka y’uru rwibutso ku bw’inzirakarengane z’icyaha gikomeye cyane binanyibutsa ihuriro na jenoside yakorewe abantu bacu. Ntibizongere ukundi.

Urugendo rw’uyu muyobozi ukomeye ku Isi rwahinduye ibintu byinshi mu gihugu cy'u Rwanda aho umutekano wakajijwe mu buryo butari busanzwe.

Kuva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, imihanda minini yose yerekeza mu mujyi rwa gati na Nyabugogo yafunzwe, imodoka zari zahagaritswe nta muntu n’umwe utambuka.

U Rwanda na Israel bifatanya cyane mu buhinzi na Dipolomasi, umwaka ushize basinyanye amasezerano y’ubufatanye, hanatangazwa ko umubano ugomba gushingira ku bukungu n’ishoramari ndetse n’umutekano.

Ibihugu byombi byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge, uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye. Icyakora umwaka ushize u Rwanda rwongeye gushyiraho uruhagarariye muri Israel.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd