Guca burundu indwara y’amavunja aho akigaragara mu ntara y’amajyaruguru ni umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yabereye mu karere ka Rulindo.

 

By IRASUBIZA Janvier | Views : 12516 | Kuya 03-08-2016 17:33



Muri iyi nama,inzego zose z’ibanze , zasabwe kubigiramo uruhare , hakurwaho umuco mubi wo kurarana n’amatungo mu nzu dore ko nabyo biri mu biteza umwanda wo ntandaro y’amavunja.

                                 Abayobozi b'inzego z'ibanze mu ntara y'amajyaruguru

Amavunja ni indwara iterwa n’umwanda kandi idasaba kuvurwa na muganga ahubwo igomba kuvurwa cyangwa gucika burundu biciye mu nzira z’isuku hirindwa cyane cyane kurarana n’amatungo mu nzu. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru , yateranye kuri uyu wa mbere mu karere ka Rulindo.

Nyuma y’inama abaturage baganiriye n’itangazamakuru nabo bemeje ko umwanda ariwo ntandaro y’amavunja, bityo abantu bakaba bagomba kwirinda kurarana n’amatungo ndetse ababyeyi n’ubuyobozi nabo bakabigira ibyabo.

Umwanzuro wo kurwanya no guca burundu indwara y’amavunja niwo wagarutsweho cyane  muri iyi nama.Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yasabye inzego zose bireba kubigiramo uruhare abo binaniye bagasezererwa. Yagize ati “Ikigiye gukurikiraho nuko tuzajya tujya hirya no hino, aho dusanze amavunja , tukeguza umuyobozi akavaho hakajyaho ushoboye kugira icyo yamarira abaturage”.

Bosenibamwe Aimé yavuze , ko umutekano mu ntara wifashe neza , uretse ibiyobyabwenge ariko nabyo ngo bizakomeza guhashywa , kugeza bicitse.

          Uwa 2 uturutse ibumoso,Guverineri Bosenibamwe n'abakuriye inzego z'umutekano

Ibindi byagarutsweho muri iyi nama y’umutekano mu ntara y’amajyaruguru , nuko hakiriwe abayobozi bashya batowe , kwitabira gahunda y’amarushanwa ya Kagame Cup izatangirira mu mirenge ,  gusesengurira hamwe uburyo amatora y’inzego z’ibanze yagenze n’imbogamizi yahuye nazo , kurebera hamwe uko imyiteguro y’umunsi mpuzamahanga w’abagore aho igeze ndetse  n’imyiteguro y’icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd