Mu nama y'iminsi 2 yabaye kuwa gatanu tariki ya 26 no kuwa gatandatu tariki ya 27 gashyantare uyu mwaka,Abaminisitiri b'imali n'abakuru ba za banki nkuru bo mu bihugu byibumbiye mu muryango wa G20, bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi ku isi, ntabwo bumvikanye ku gisubizo baha ikibazo cy'ubukungu bw'isi byitezwe ko umuvuduko wabwo ugiye kugabanuka.

 

By Ukuli Dido | Views : 11823 | Kuya 02-27-2016 23:48



Iyi nama y'iminsi 2 yabereye mu Bushinwa, minisitiri w'imali w'Ubudage, Wolfgang Schaeuble, yerekanye ko adashyigikiye ko za leta zidakomeza guha ingufu ubukungu zikoresheje uburyo bwo kubwinjizamo amafaranga mashya. 

Wolfgang yakomeje avuga ko ubukungu bwiyongereye hakoreshejwe gufata imyenda bushobora guhura n'ibibazo bikomeye, ugasanga ari ubukungu ku izina gusa.

Jeroen Dijssebloem, uhagarariye akarere gakoresha ifaranga rya Euro yavuze ko kwongera ubukungu leta ibushyiramo amafaranga, bishobora gukomeza kwitabazwa.

Amakuru Umurashi ukesha Radio mpuzamahanga y'Abongereza aravuga ko Ministri w'imali wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Jacob Lew, yavuze ko, bikomeje kuba ngombwa cyane ko uburyo bwose bushoboka bwakoreshwa mu kwongera umuvuduko w'ubukungu bw'isi.

                  Abitabiriye inama ya G20,2016 Shanghai mu Bushinwa

Iyi nama y'ibihugu byibumbiye mu muryango G20,yabereye mu gihugu cy'Ubushinwa kuya 26 na 27 Gashyantare 2016.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd