Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump uherutse kurahira kuya 20 uku kwezi, ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017, yasinye inyandiko yemeza iyubakwa ry’urukuta rutandukanya Mexique na leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

By Umutoni Solange | Views : 4872 | Kuya 01-26-2017 09:01



Icyi cyemezo cya Perezida Donald Trump kibaye mu gihe Perezida wa Mexique Peña Nieto kuya 31 Mutarama uyu mwaka azagirira uruzinduko muri leta zunze ubumwe z’Amerika. 

Perezida Enrique Peña Nieto ku munsi w’ejo kuwa Gatatu nawe yahise atangaza ko atazasubika uru rugendo ateganya kugirira muri Amerika. 

Perezida Peña Nieto yagize ati : 

Mexique ntiyemera iyubakwa ry’ inkuta zitandukanya ibihugu byombi, nongeye kubivuga Mexique ntizigera yishyura urukuta urwo ari rwo rwose.” 

Peña Nieto avuga ko azategereza raporo ntakuka y’abayobozi be bakuru bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu kubonana na Trump ndetse n’ibyaganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. 

Abayobozi bakuru muri Mexique bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gutegurira umuyobozi wabo urugendo azagirirayo, aho byitezwe ko ibiganiro bizahuza impande zombi bishobora kuzahura umubano w’ibi bihugu usa n’aho utifashe neza. 

Urwego rwa politiki mu gihugu cya Mexique rwasabye Perezida wabo ko yasubika uru ruzinduko rwo kujya Washington, benshi mu banyabwenge basaba Perezida Peña Nieto guhagarara ku cyubahiro cy’igihugu cyabo.

Abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite basabye Perezida Peña Nieto ko guverinoma ayoboye yasaba umuryango w’abibumbye (ONU) kugira icyo ukora kuri uyu mwanzuro w’iyubakwa ry’urukuta rutandukanya ibi bihugu.  

Muri Kanama 2016 ubwo Trump yiyamamazaga, yagiriye uruzinduko muri Mexique aho yaganiriye na Perezida  Peña Nieto ku bijyanye n’iyubakwa ry’urwo rukuta ariko nyuma y’iyo nama, Nieto yatangaje ko yamuhamirije ko igihugu cye cyitazishyura urwo rukuta. 

             Perezida wa USA Donald Trump na Peña Nieto Perezida wa Mexique 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd