Nyuma y'urupfu rwa Senateri mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda, Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuya 03 Ukwakira 2016 , n'urupfu rwa Depite Nyandwi Désire, umudepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda witabye Imana kuya 14 ukwakira 2016, n'urupfu rw'Uwahoze ari umwami w'u Rwanda Kigeri V Ndahindurwa witabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016.

 

By Muhire Norbert | Views : 7497 | Kuya 10-17-2016 10:00



Kuya 03 ukwakira 2016, Urupfu rwa Senateri Jean de Dieu Mucyo

Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.

Mu 1995 yahawe gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera

1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi

Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari nawo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza mu 2015.

Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ariwe watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, icyo gihe akaba yari agiye kuziba icyuho cyari cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wari wamusimbuye muri CNLG.

Kuya 14 ukwakira 2016, Urupfu rwa Depite Nyandwi Joseph Désiré

Depite Nyandwi Joseph Désiré mbere y’uko ajya mu Nteko Ishinga Amategeko, yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.

Kuva kuwa 29 Ukwakira 1994 kugera 07 Gashyantare 1999 yari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Kuva kuya 08 Gashyantare 1999 kugera kuya 19 Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Kuva kuya 11 Werurwe 2000 kugera kuya 15 Ugushyingo 2002 yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Kuva kuya 20 Ugushyingo 2002 kugera kuya 22 Kanama 2003 yari umwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko y’inzibacyuho, aba umudepite uhagarariye RPF mu Nteko Ishinga Amategeko kuva kuwa 10 Ukwakira 2003.

Kuya 16 ukwakira 2016, Urupfu rw'umwami Kigeri V Ndahindurwa

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961, ahungira mu bihugu birimo Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi wa Oakton wo muri Leta ya Virginia, aho yatangiye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd