Mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru icyiciro cya mbere, uzahuza rayon sport na Mukura vs, rayon yateguye umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 ukuboza 2016, uzayihuza na Esperance fc.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 13041 | Kuya 12-12-2016 11:33



Nyuma yo kunyagira Gicumbi fc nayo igatakaza agahigo yarimaranye imikino irindwi itarinjizwa igitego na kimwe, ubu kuri yu wa mbere rayon sport yagarutse mu myitozo, na bamwe mu bakinyi bari barwaye malaria bakaba bagarutse kwitoza barimo Nzayisenga jean Damour, Nova na Bakame utarakinnye umukino wa Gicumbi. 
Umutoza Nshimiyimana Maurice (Maso), yadutangarije ko mu gukomeza kwitegura mukura Fc, ko bahisemo gukina umukino wa gicuti na Esperance fc ejo kuwa kabiri sa 15:30 ku kibuga cya mumena.
Nshimiyimana akomeza avuga ko buri kipe bagiye guhura bayitegura bakurikije urwego rwayo.
Abajijwe impamvu bakunze gukina imikino ya gishuti n'amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, umutoza Nshimiyimana, yavuze ko, bo bazi ibanga ririmo kandi ko icyo bifuza ari igituma bakomeza gutsinda, kandi ko bifuza gukomeza gutsinda kuko igihe kigeze ngo aba rayon bahabwe icyo bifuje imyaka myinshi.

Ku bijyanye n'abakinnyi bivugwa ko bagurishijwe bityo bakaba bitegura gusohoka mu ikipe ya rayon sport  barimo Savio Nshuti na Kwizera Pierrot, Nshimiyimana yavuze ko ari byiza kandi ko nabo bakomeje gushaka abakinnyi beza ku buryo biteguye ko nta cyuho cyabo cyagaragaramo.
Uyu mutoza akaba ashimira abafana bakomeje kubashyigikira abasaba ko no ku mukino wa gicuti na Esperance FC baba bahari bakitegurana urugendo rwa huye aho bazakina na Mukura fc kuwa gatanu 15:30 I huye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd