Nyuma y’iminsi irenga ukwezi batagira umuriro kubera Transformateur ya REG yahiye ntisimbuzwe,mu kigo nderabuzima cya Coko giherereye mu murenge wa Coko , akarere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda,Ababyeyi babyazwa hifashishijwe amatoroshi cyangwa Buji.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 14364 | Kuya 03-22-2016 19:02



Ubusanzwe  , uyu murenge wa Coko uri mu mirenge y’akarere ka Gakenke igeramo umuriro w’amashanyarazi ,ikibazo cyagaragaye mu byumweru bitanu  bishize,ubwo icyuma kigereranya  ingufu (Transformateur ) cyakoreshwaga ku muyoboro ugana ku kigo nderabuzima cya Coko  cyangiritse ntigisimbuzwe , kugeza ubu Serivisi zatangirwaga kuri iki kigo nderabuzima zikaba zitagitangwa uko bikwiye.

 Ingabire Marie Louise umwe mu babyeyi bagannye iki kigo nderabuzima aragira ati « Tugifite umuriro , twahabwaga serivisi neza, ariko ubu urajyana umubyeyi kuri iki kigo nderabuzima , bakamwakira ariko bakifashisha udutoroshi, buji ( Bougie) , mbese ugasanga ari uburyo bakoresha bwo kwirwanaho ».

Abaturage mu murenge wa Coko,Kamali Barthazar na bagenzi be bavuga ko baheka umubyeyi bakamugeza ku ivuriro , ibikorwa nyuma yaho ntibazi uko babikora batabona .

 Kamari yagize ati: ‘’Twe turaheka , tugeza umubyeyi kwa muganga , noneho we n’abafasha be bakirwariza, Ibyo bifashisha  hatabona ntitwabimenya , ahubwo mwe , mwabyibariza muganga mukuru,Guverineri w’intara cyangwa se umuyobozi w’akarere kuko twebwe byaturenze  ’’.

             Ikigonderabuzima cya Coko aho ababyeyi babyarizwa ku matoroshi na buji

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Coko Nzamurambaho Vincent ,yabwiye ikinyamakuru Umurashi  ko  gutanga Serivisi ubu bibagoye, bityo agasaba ababishinzwe kubakorera ubuvugizi bakongera bakabona umuriro w’amashanyarazi.

Nzamurambaho yakomeje avuga ko badakenera uyu muriro mu kuvura gusa kuko banawukenera bakora icyegeranyo cya buri munsi , basabwa na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo( Minisante).

Ku murongo  wa Telephone ye igendanwa , umukozi w’ikigo  gishinzwe  ibyo kongera no gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (REG), Station ya Rulindo Ngendahayo  Chyrisologue , yavuze ko  iki  kibazo bakizi kandi ko kiri gushakirwa igisubizo.

Yagize ati ‘’Ikibazo turakizi kandi twakibwiye abaturage ko turi no kugishakira igisubizo , gusa yongeraho ko abaturage baba barambiwe ariko ngo iyi Transformateur yaratumijwe  kandi ngo niramuka ibonetse , iki kigo nderabuzima nicyo bazaheraho , dore ko hari n’izindi zangiritse muri aka karere’’.

Abaturage bagana iki kigo nderabuzima cya Coko, barasaba inzego zibishinzwe kubakorera ubuvugizi bakongera bakabona umuriro w’amashanyarazi .

Umurenge wa Coko ni umwe mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke ,urangwa n’imisozi miremire, ugoranye kugendwa uhetse nk’umurwayi ujyanwe mu bitaro bya Nemba cyangwa bya Ruli kandi Ibitaro bikomeye bibarizwa muri aka karere ka Gakenke.

  



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd