Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagiranye n’abanyamakuru, yagaragaje ko muri kano karere imibare yabitabira kuboneza urubyaro ikiri hasi.

 

By Muhire Norbert | Views : 5418 | Kuya 09-30-2016 09:13



Asobanura impamvu imibare y’abitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ikiri hasi mu karere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko ahanini biterwa n’imiterere y’aka karere kari mu cyaro mu gice kiganjemo imisozi bikagorana guhanahana amakuru, bikiyongeraho n’umuco na kirazira, aho imyumvire ya benshi ivuga ko bagomba kubyara bakuzura isi.

 Ayinkamiye Emerence,mayor wa Rutsiro

Ayinkamiye akomeza avuga ko hari benshi nanubu batarumva akamaro ko kuboneza urubyaro, kuko bamwe bavuga ko ari gahunda y’abasirimu itabareba, biyumvisha ko kubyara, ukabagaburira, bihagije, bakirengagiza ko umwana aba akwiye kuvuzwa,kwambikwa,kwigishwa no guhabwa umurage w’ibyo yazifashisha mu buzima buri imbere.

Uwimana Dative, umuturage mu murenge wa Mushubati, mu karere ka Karongi, avuga ko batumva uburyo basabwa kuringaniza urubyaro kandi ijambo ry’Imana rivuga ngo nimubyare mwororoke mugwire.

Dative akomeza agira ati:” ubu se natwe twibera mu cyaro ibyo kuboneza urubyaro biratureba ko ari iby’abanyamujyi”.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kurushaho gushyira imbaraga mu kwitabira gahunda za leta, by’umwihariko bagashyira imbaraga mu kuringaniza urubyaro babyara abo bashoboye kurera.

Kugera ubu mu karere ka Rutsiro imibare y’abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro igeze kuri 42 %. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd