Kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Nzeli 2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyamuritse uko Iteganyagihe ry’Umuhindo 2016 (Nzeli kugeza mu Ukuboza 2016), rizaba ryifashe mu Rwanda, aho hateganijwe imvura nke ugereranije n’umwaka ushize.

 

By Muhire Norbert | Views : 19950 | Kuya 09-08-2016 13:12




Mu Rwanda hifashishije ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo kuri sitasiyo zo mu gihugu mu gihe cy’imyaka 45 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika, iy’Ubuhindi n’iy’Atalantika, n’ibindi bipimo bituruka k’urunyurane rw’imiyaga ifata akarere k’Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba, hagaragaye ko imvura y’umuhindo 2016 izaba iri ku kigero cy’uko isanzwe igwa mu muhindo mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru. Naho mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo hateganijwe imvura iri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’imvura isanzwe igwa mu bihe nk’ibi.

Hari uturere tuzagira imvura nkeya biturutse ku miterere yatwo : 

Intara y’Iburasirazuba : Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare,

Umujyiwa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo), ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyanza hateganyijwe imvura nke mu muhindo wa 2016 ugereranyije nisanzwe igwa mu bihe nkabyo.

Intara y’Uburengerazuba (Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero), Intara y’Amajyaruguru (Burera,Gakenke,Musanze, Gicumbi na  Rulindo) mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru) hateganyijwe imvura nkisanzwe ihagwa mu bihe byiza.

Imvura isanzwe igwa mu bihe byiza mu gihugu muri rusange iri hagati ya milimetero 350 na 450 y’igiteranyo cy’imvura y’umuhindo kuri sitasiyo. Naho imvura iri hasi y’isanzwe igwa mu gihugu muri rusange iri hasi ya milimetero 350  y’igiteranyo cy’imvura y’umuhindo kuri sitasiyo.

                  Ikarita yerekana iteganyagihe ry'imvura y'umuhindo 2016

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere John NTAGANDA SEMAFARA yasabye abanyarwanda guhora bakurikira umunsi ku wundi impinduka bazagenda bagezwaho n’iki kigo haba ku mbuga nkoranyambaga no mu Itangazamakuru cyangwa bakaba banifashisha umurongo wa telefone utishyurwa 6080.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda aributsa abanyarwanda ko iri teganyagihe ry’Igihembwe ryunganirwa n’irya buri masaha atandatu, iry’umunsi umwe, iry’iminsi itatu, iry’iminsi itanu, ndetse n’irya buri kwezi. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd