Abantu bagera kuri 73 nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye bazize impanuka y’ikamyo itwara amavuta yahiye ku munsi w’ejo kuwa kane mu gace kegereye iburengerazuba bw’igihugu cya Mozambique.

 

By Umutoni Solange | Views : 5313 | Kuya 11-18-2016 11:40



Ubuyobozi bwatangaje ko kugeza ubu imibare y’abahitanwe n’iyi nkongi ishobora kuzamuka.

Imibare yambere yatangajwe na leta y’igihugu cya Mozambique kuwa kane tariki ya 17 ugushyingo 2016 yavugaga ko abantu 43 bapfuye abandi bagera ku 110 bagakomereka, benshi mu bahiye bakaba biganjemo abana.

Radiyo y’igihugu cya Mozambique, ubwo yari ahabereye impanuka, mu gace k’icyaro, ahari imirambo myinshi y’abapfuye, yatangaje ko gushakisha imibiri y’abahiye bigikomeje, aho imbangukiragutabara n’abaganga bari bakomeje kuhagera ku bwinshi.

Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Tete mu birometero 90 uvuye ahabereye impanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Caphiridzange, mu karere ka Moatize, mu ntara ya Tete iri mu burengerazuba, mu birometero bicye ngo ugere ku mupaka n’igihugu cya Malawi.

Joao Manasses, umuyobozi muri minisiteri y’itangazamakuru muri Mozambique, yavuze ko ubuyobozi buri gukora iperereza ngo bumenye niba iyi kamyo itwara lisansi yahiye, abaturage babigizemo uruhare.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abafaransa yavuze ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane ahagana sa kumi n’igice (16h30) mu gihe abantu benshi bageragezaga gushaka kwiba amavuta.

                            Mozambique, Abantu 73 bahiriye mu mpanuka y'ikamyo


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd