Guverinoma y’igihugu cya Irak imaze gutangaza ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, abaturage barenga 180 000 bamaze guhunga imirwano yahuje ingabo za leta zashaka kwigarurira Mossoul y’iburengerazuba, umujyi munini uri mu majyaruguru y’igihugu, ugenzurwa n’umutwe wa leta ya kisilamu (EI).

 

By Umutoni Solange | Views : 3528 | Kuya 03-20-2017 12:31



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri ishinzwe abimukira n’impunzi, Mu baturage barenga 180 000 b’abasivili bahunze imirwano Mossoul, abagera ku 111 000 bahungiye mu nkambi 17, abandi bajya mu bigo byakira abagenzi biri mu nkengero z’umujyi no mu nshuti.

Umuryango w’abibumbye (ONU), wavuze ko umubare w’abahunga ushobora gukomeza kwiyongera bitewe no kuba ingabo za leta ya Irak zikomeje gushaka kwigarurira Mossoul y’iburengerazuba, aho zanamaze gukwira mu duce twinshi no guhangana n’ibirindiro by’ahari abajihadisite.

Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’abantu, (OCHA),  byatangiye kwitegura ko bishobora kwakira abaturage b’abasivili babarirwa hagati y’i 300 000 na 320 000 mu byumweru biri imbere, mu gihe guverinoma y’iki gihugu ivuga ko hashobora guhunga abandi 100 000.

   Impunzi zahunze imirwano zageze mu nkambi ya Hammam al-Alil, i Mossoul, 20.03.2017


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd