Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abaturage bakomeje gushinja Monusco hamwe n’ingabo za Congo gutererana abicwa.

 

By Ubwanditsi | Views : 15708 | Kuya 01-18-2016 10:57




Nyuma y’iminsi 10 ahitwa Miriki,mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru habereye ubwicanyi,sosiyete civile muri kano gace yatangaje ko itishimiye imyitwarire ya Monusco n’ingabo za Congo mu gutererana abaturage b’abanyecongo mu bibazo bahura nabyo.

                                Inkambi y'impunzi ya Miriki yatewe na FDLR

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 mutarama rishyira kuwa kane tariki ya 14 mutarama 2016,abaturage 17 barishwe mu cyaro cya Lubero.

Aba baturage bishwe barimo abagore 2,abana 4,n’abandi bashinjwa kuba barishwe na FDLR,umutwe ushinjwa kuba warasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Amakuru umurashi.rw ukesha Radio mpuzamahanga y’abafaransa akomeza avuga ko Sosiyete civile mu gace ka Miriki ishinja Monusco n’ingabo za Congo kuba baratinze kubatabara ubwo bakorerwaga ubwicanyi na FDLR.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd