Mu gihugu cya Misiri, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 ugushyingo 2016, ubutabera bumaze gukuriraho igihano cy’igifungo cya burundu uwahoze ari Perezida wacyo, Mohamed Morsi, mu gihe kuwa 15 ugushyingo uyu mugabo nabwo yari yakuriweho igihano cyo kwicwa

 

By Umutoni Solange | Views : 7833 | Kuya 11-22-2016 10:21



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 ugushyingo 2016 nibwo urukiko rusesa imanza mu gihugu cya Misiri rumaze gufata umwanzuro wo gukuriraho igihano cy’igifungo cya burundu Mohamed Morsi wahoze ari Perezida wa Misiri.

Kuya 15 ugushyingo 2015, uru rukiko rusesa imanza muri Misiri nabwo rwari rwakuriyeho uyu mugabo(Mohamed Morsi) igihano cyo kwicwa yari yarakatiwe.  

Mohamed Morsi yakatiwe n’ubutabera muri kamena 2015 ashinjwa gukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba  nka Hamas yo muri Palestine, Hezbollah yo muri Liban na Iran.

Me Abdel Maqsoud, umuyobozi w’urukiko rusesa imanza mu Misiri, kuri uyu wa 22 ugushyingo 2016, yatangaje ko uru rukiko rukuyeho igihano cy’igifungo cya burundu Mohamed Morsi yari yakatiwe akaba agiye gushakirwa ibindi bihano.

Mohamed Morsi ashinjwa kandi gushaka guhirika ubutegetsi mu gihugu cya Misiri, gukurura imvururu no kwiba impapuro zo mu rwego rw’umutekano akazishyikiriza igihugu cya Qatar.

                        Mohamed Morsi yakuriweho igihano cy'igifungo cya burundu


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd