Abdel Fattah al-Sissi usanzwe uyobora igihugu cya Misiri na  Moussa Mostafa Moussa, umugabo utamenyerewe cyane muri politiki nibo bakandida 2 batangiye guhatanira kuyobora iki gihugu mu matora yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 26 werurwe 2018.

 

By Umutoni Solange | Views : 4095 | Kuya 03-26-2018 14:39



Ahagana isa tatu za mugitondo ku isaha yo mu Misiri, kuri uyu wa mbere tariki ya 26 werurwe 2018, hatangiye amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu. 

Abakandida 2, Abdel Fattah al-Sissi usanzwe ari Perezida, na Moussa Mostafa Moussa nibo bari guhatanira uyu mwanya. 

Amakuru aturuka mu gihugu cya Misiri aravuga ko Abdel Fattah al-Sissi usanzwe ari umukuru w’igihugu ariwe uri guhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi, bityo agatorerwa kuyobora manda ya 2. 

Abdel Fattah al-Sissi yabaye Perezida w’iki gihugu ku italiki ya 08 kamena 2014. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu murwa mukuru Caire abaturage biganjemo abagore n’urubyiruko babyukiye mu gikorwa cy’amatora aho benshi bari bateye amahemo n’ibyapa biriho Perezida Fattah. 

Biteganyijwe ko aya matora azamara iminsi 3 aho azageza kuwa gatatu tariki 28 werurwe 2018. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd