Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ibyaha bikorwa hifashishishijwe ikoranabuhanda ari ikibazo gihangayikishije Isi yose, bityo asaba ibihugu byose kurushaho gufatanya kubirwanya no kubikumira ndetse no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

 

By Ubwanditsi | Views : 9849 | Kuya 10-29-2015 05:25



Ibi yabivuze ku itariki 28 Ukwakira 2015, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’abayobozi b’imitwe ishinzwe kurwanya  biriya byaha baturutse mu bihugu bisaga 16 byo ku mugabane wa Afurika, iyo nama ikaba igamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira  ibyo byaha.

 Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’Umuyobozi  w’Ikigo cya Polisi Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishishijwe Ikoranabuhanga Sanjay Virmani  bitabiriye uwo muhango wo gutangiza iyo nama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyi nama imara iminsi ibiri, ni ukuvuga kuwa 28 no kuwa 29 Ukwakira 2015, ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Umuhango wo kuyitangiza witabiriwe kandi n’abahagarariye Ibigo bikomeye mu bihugu bitandukanye ku Isi bifite mu nshingano zo kurwanya no gukumira  biriya byaha, ibyo bigo hakaba harimo: Facebook, Symantec Corporation, na Romania BitDefender.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nsengimana yabanje gushima Polisi y’u Rwanda na Polisi Mpuzamahanga ku kuba byarateguye iyi nama ndetse anashimira abayitabiriye.

Yagize ati: "Mu 1990 abantu miriyoni eshatu ku Isi hose nibo bonyine bashoboraga kubona murandasi ariko uyu munsi hari miriyari eshatu ziyikoresha. Iri koranabuhanga rikoreshwa mu bikorwa by’iterambere bitandukanye ariko kandi hari n’abaryifashisha mu gukora ibyaha nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, no kwiba amakuru y’imyirondoro y’abantu, barangiza bakabiba amafaranga n’ibindi."

Yakomeje agira ati:"Nk’uko mubizi, ingaruka za  biriya byaha ntizigera gusa ku bantu ku giti cyabo cyangwa ku bakora ubucuruzi butandukanye, ahubwo binahungabanya umutekano na gahunda z’iterambere  by’ibihugu muri rusange."

Minisitiri  Nsengimana yongeyeho agira kandi ati:" Abifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha ntibaba bagambiriye gushaka indonke gusa, rimwe na rimwe ibikorwa byabo biba bigamije izindi nyungu zirimo iza politiki. Ibyo byose bikaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere n’umutekano by’igihugu ndetse n’iby’Isi muri rusange."

Na none yagize ati: "Kubera ko iki ari ikibazo mpuzamahanga ni nako ibihugu byose bikwiye gufatanya mu kurwanya no gukumira ibyaha bikorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga, ndetse hakabaho gufata no guhanahana ababikoze cyangwa abategura kubikora kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera."

Minisitiri Nsengimana yakomeje ijambo rye agira ati:"Nizeye ntashidikanya ko iyi nama izagera ku myanzuro ihamye y’uko  biriya byaha byarwanywa ndetse no gukumirwa, haba imbere mu bihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo kurwanya no gukumira  ibyaha bikorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga ndetse no  kuba ifata ababikoze.

 Umuyobozi  w’Ikigo cya Polisi Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishishijwe Ikoranabuhanga Sanjay Virmani  we yagize ati:"Dukoresha ikoranabuhanga mu buryo bw’iterambere butandukanye, aha tukaba twatanga urugero rwo gutumanaho no kugura ibintu bitandukanye. Dushaka ko abakoresha Murandasi bakora ibikorwa byabo batekanye, akaba ari yo mpamvu turi aha mu Rwanda kugira ngo dufatire hamwe ingamba zatuma tubigeraho."

Yakomeje agira ati:"Igihugu kimwe cyangwa akarere runaka ntibishobora kurwanya no gukumira uko bikwiye  ibyo byaha, hakaba hakwiye ubufatanye buhoraho hagati y’ibihugu byose kugira ngo iki kibazo mpuzamahanga kibonerwe umuti urambye."

Avugana n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego z’igihugu zibishinzwe kurwanya biriya byaha no gufata  ababikoze.

Yasabye abaturarwanda kwirinda biriya byaha ndetse n’ibindi muri rusange kandi bakajya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Iyi nama ije ikurikira amahugurwa y’abakora iperereza kuri biriya byaha baturutse mu bihugu birenga icumi byo kuri uyu mugabane, ikaba nayo yarabereye i Kigali kuva ku itariki 24 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2015.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd