Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yemereye Impamyabigwi (Itorero ry’Abanyamakuru) ko harimo kwigwa uburyo hagabanywa igiciro cy’ubukode bw’iminara ikoreshwa n’Ibitangazamakuru.

 

By Ubwanditsi | Views : 10542 | Kuya 12-18-2015 04:18



Ibi Minisitiri Kaboneka yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2015, ubwo yitabiraga inama yasuzumaga uko Itorero Impamyabigwi ry’Abanyamakuru ryagenze no guhiga imihigo y’abatoza b’intore mishya.

Kuba hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda ritere imbere, ni ibintu byishimirwa na benshi, ariko na none bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye Itorero Impamyabigwi bavuze ko hakiri inzitizi zikomeye zirimo kuba hakiri ibitangazamakuru byikubira cyangwa bikigwizaho amatangazo yo kwamamaza, ibi bikiyongeraho iminara yifashishwa n’ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho igihenze cyane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibiciro bigabanywe.

Muri iyo nama bimwe mu byagarutsweho ni ugukangurira izi ntore guhora zizirikana ibyo zahize birimo kuba umutoza w’umurage wa Gihanga, kuba umurinzi w’ibyagezweho n’ibindi bitandukanye.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko babanje kumva amakuru ko bagiye i Nkumba mu Karere ka Burera kozwa ubwonko, gusa bagahamya ko bagezeyo bagasanga bitandukanye n’ibyo babwiwe mbere, kuko bahakuye inyigisho zibubaka.

Kuba hari amakuru yakwirakwiriye hirya no hino avuga ko abanyamakuru bagiye kozwa ubwonko, Perezida w’Itorero ry’igihugu Boniface Rucagu avuga ko na we aya makuru yamugezeho akemeza ko ababikoze ntacyo byabamariye, ahubwo ngo ibintu byagenze nkuko Itorero ry’igihugu ryabyifuzaga.

Biteganyijwe ko ikiciro kizakurikiraho kujya mu Itorero ari ikiciro cy’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kizatangira kuva ku itariki 3 kugeza ku itariki 12 Mutarama umwaka utaha wa 2016,bose hamwe ngo bakazaba basaga 75000 ,bakazatorezwa mu mirenge yose y’igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd