Minisitiri w’abakozi n'Umurimo Uwizeye Judith yabwiye itangazamakuru ko urubyiruko arirwo rukwiye kwifatira iya mbere rukihangira imirimo irubeshaho aho kumva ko abayobozi aribo bahanga imirimo kandi bo basanzwe bifitiye imibereho yabo.

 

By Ubwanditsi | Views : 6510 | Kuya 10-24-2016 15:01



Ibi Minisitiri Uwizeye Judith yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru gisobanura ubukangurambaga kuri NEP- Kora Wigire buzamara ukwezi, abanyamakuru bagarutse ku mpamvu hatabaho Hanga umurimo muyobozi, bityo ngo aribo baha akazi urubyiruko kuko rwo nta gishoro rufite.

Minisitiri w’Umurimo Judith Uwizeye yasobanuye ko uzumva akeneye kurya, azafata iya mbere agahanga umurimo.

Yashimangiye ko aho kugira ngo bimere nko gutererana umupira, bigomba kumvikana neza ko guhanga imirimo nta muyobozi bifitiye akamaro ahubwo bigafitiye ababikora bo bakeneye amafaranga.

Ati “Ninumva nshonje, nkumva nshaka amafaranga nzahanga imirimo, Ntabwo turi kugabururira umwana utazi kwirisha, Niba tuzi icyo dukora, tukaba dushonje, tukaba dushaka amafaranga ,ya mirimo natwe ubwacu tuzashyiramo ubushake mu kuyihanga.

Minisitiri Uwizeye Judith yakomeje avuga ko umuyobozi utarahanga umurimo, ari uko ahagijwe n’amafaranga abona.

Ati “Niba ntarabigeraho nk’umuyobozi ni uko amafaranga mfite ampagije, wowe utayafite gira uruhare mukuyashaka kuko ni wowe bifitiye umumaro, ntabwo ari umuyobozi.”

Gahunda y'ubukangurambaga kuri NEP- Kora Wigire yatangiye kuya 20 ukwakira ikazageza kuya 21 ugushyingo 2016.


Amazina
E-mail
Igitekerezo