Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye avuga ko u Rwanda rutatunguwe  n’icyemezo cy’umushinjacyaha  w’Umufaransa kivuga ko  nta  bihamya  bifatika bishinja  Padiri Wenceslas Munyeshyaka   ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

 

By Ubwanditsi | Views : 11613 | Kuya 08-21-2015 10:01



Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa bakaba bagaragaje  batunguwe ndetse ko batishimiye iki cyemezo cy’uyu mushinjacyaha.

Kuri Minisitiri  Johnson Busingye akaba asanga ko u Rwanda rutatungurwa  n’ibibi bikomeje gukorwa n’Ubufaransa  ku bijyanye no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatusi mu Rwanda 1994.

Ati’’Bukoze ikintu kizima nibyo byadutangaza cyane , ubu icyo tugiye gukora ni ukubyemera , dutekereza ko  aribo bafite inshingano , nibo bafite uwo muzigo wo kumenya ko muri 1994  mu Rwanda bahaye Jenoside   yakorewe Abatutsi’’

Ndetse  bafite inshingano zo kubimenya ndetse bakanakora ku buryo abantu benshi babimenya ko byabayeho ndetse ko n’abakoze Jenoside bari mu gihugu cyabo bakwiye gukira umunsi wo kujya mu butabera’’

Minisitiri Johnston yemeza ko aho  bigeze u Rwanda rutatungurwa n’ibikorwa n’Ubufaransa  ku bijyanye no kujenjekera abagize uruhare muri Jenoside  .

Ubu Padiri  Munyeshyaka  nubwo yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igihano cyo gufungwa burundu akaba akomeje  kwidegembya  mu Bufaransa ndetse akaba akora akazi ke k’iyogeza butumwa bisanzwe ntacyo yikanga. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd