Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mme Uwacu Julienne yagaye cyane  bamwe mu bantu  bayobora  ubukwe  butandukanye (MC) usanga bigana  abantu  uko abantu batandukanye bavuga harimo nka Pasiteri n’Umukuru w’igihugu ko nta muco urimo ari ugushyira isoni n’ikinyabupfura gike.

 

By Ubwanditsi | Views : 18165 | Kuya 07-15-2015 07:42



Ibi Minisitiri Uwacu Julienne akaba yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga,2015 mu giganiro  n’abanyamakuru  kuri Politiki y’Umuco yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri,Umuganura  2015 n’Itorero ry’abahanzi riri gutegurwa mu kwezi gutaha kwa munani.

Minisitiri akaba yagize ati’’ Ati “Ukumva uyoboye umuhango (MC) afashe micro akigana uko pasteur runaka avuga, umuyobozi runaka avuga, kugera no k’umukuru w’igihugu. Ni ugushira isoni, ni ukutagira uburere, ni uguta umuco.

Nifuza ko ubukwe bwa Kinyarwanda tubutandukanya n’indi mikino n’ibindi birori bya kizungu, niba ari ubukwe bube ubukwe butandukane na comedie”

Minisitiri wa Siporo n'Umuco,Uwacu Julienne  mu kiganiro n'abanyamakuru

Minisitiri  akaba yanagarutse ku ba Star bitwara nabi aho yavuze ko ijombo Star risobanuye inyenyeri bityo ko bagomba  kubera abandi  urumuri mu byisa  aho kugaragara bambaye nabi, badasokoza  ndetse nta kinyabupfura bagaragaza mu bantu.

Umuganura 2015 ukaba uzaba tariki ya 7 ukwezi gutaha kwa 8 abo  kuganura bizaba ku rwego rw’umudugugu naho ku rwego rw’igihugu bikazabera mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Umunsi w’umuganura ukaba uzajya wizihizwa muri mwaka  ku  wa Gatanu w’icyumweru cyambere cy’ukwezi kwa munani.

Itore ro ry’abahanzi  rizaba mu kwezi wa Munani  biteganyijwe ko rizitabirwa n’abahanzi  300 aho bazashyirwa mu byiciro.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd