Hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ku mwana w’umukobwa, Michelle Obama, umugore wa Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika azagirira uruzinduko mu gihugu cya Liberia n’icya Maroc.

 

By Umutoni Solange | Views : 6888 | Kuya 06-16-2016 12:53



Nyuma y’uruzinduko azagirira mu gihugu cya Liberia n’icya Maroc mu mpera za kamena 2016, Michelle Obama,umugore wa Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama azasoreza urugendo rwe mu gihugu cya Espagne, aho azavugira ijambo rifite insanganyamatsiko igira iti : « Let Girls Learn » ,« Laissons les filles apprendre »,ugenekereje mu kinyarwanda bivuga biti : « reka umukobwa yige ».

Amakuru yatangajwe na Maison Blanche kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 kamena 2016, aravuga ko Michelle Obama azavuga iri jambo mbere yo kugirana ibiganiro n’umwamikazi Letizia.

Ku nshuro ya mbere nyuma y’uko igihugu cya Liberia cyibasiriwe n’indwara ya Ebola, Michelle Obama biteganyijwe ko azagisura kuya 27 kamena 2016.

Aherekejwe n’abakobwa be babiri, Malia w’imyaka 17 na Sasha w’imyaka 15, Michelle Obama azajya mu burengerazuba bw’igihugu ahitwa Kakata mu gace ka des Peace Corps,aho azasura ikigo cya Amerika gishinzwe kubungabunga amahoro n’umubano mu bihugu bikennye.

Mu gace ka Unification Town, hafi y’umurwa mukuru Monrovia, niho hazasorezwa uruzinduko rwa  Michelle Obama, aho azasura ishuri akagirana ibiganiro n’urubyiruko rw’abangavu ku bibazo bahura nabyo mu burezi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd