“Rwanda Day” , ni umunsi uhuza abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bagahura n’abaturutse mu Rwanda, bakagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bamubaza byinshi mu byo badasobanukiwe mu Rwanda banagaragaza n'uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 8085 | Kuya 09-21-2016 11:53



Rwanda Day 2011, Chicago na Paris :

Ku nshuro ya mbere, Rwanda Day yabaye Tariki ya 10 Kamena 2011 ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta ya ILLINOIS.

Yahuje abanyarwanda bagera ku bihumbi 4000, Bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, harimo n’inshuti z’u Rwanda ari nabwo humvikanye cyane ijambo Agaciro kuko mu byo bagombaga kwiga, harimo indangagaciro nyarwanda, no mu gusoza uwo munsi Perezida Kagame akaba yaragarutse ku kintu cyitwa kwihesha agaciro.

                   Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabira Rwanda Day ari benshi

Insanganyamatsiko yagiraga iti “Agaciro kacu, umurage wacu, ejo hazaza hacu”.

Benshi bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa. Bagaragaje ko bishimira guhura n’Abanyarwanda baba badaherukanye. Hari abagiye bagaragaza gutungurwa n’uko bumvise u Rwanda cyangwa se ko batari bazi ibikorerwa mu Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2011, ku nshuro ya 2, Rwanda Day yabaye kuya 11 Nzeri 2011 ibera I Paris mu murwa mukuru w’igihugu cy’ubufaransa.

              Muri Rwanda Day, Perezida Kagame aganira birambuye n'Abanyarwanda

Rwanda Day 2012, Boston :

Ku nshuro ya 3, Rwanda Day, yabereye i Boston muri leta zunze ubumwe z'Amerika guhera kuwa Gatanu Tariki ya 21 Nzeri kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2012.

Rwanda Day 2013, Londres na Toronto :

Ku nshuro ya 4, Rwanda Day yabaye kuya 18 Gicurasi 2013, ibera I Londres mu gihugu cy’ubwongereza.

Kuya 28 Nzeli muri uyu mwaka, Rwanda Day yabaye ku nshuro ya 5, ibera Toronto muri Canada.

Rwanda Day 2014, Atlanta :

Rwanda Day yo mu mwaka wa 2014, yabaye kuwa Gatandatu Tariki ya 20 Nzeli 2014, muri leta zunze ubumwe z'Amerika mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia iba ku nshuro ya 6.

Rwanda Day 2015, Amsterdam :

Ku nshuro ya 7, Rwanda Day yo muri 2015, yabaye kuwa Gatandatu Tariki ya 3 Ukwakira 2015​ mu nyubako izwi ku izina rya ’Amsterdam RAI’, mu mujyi wa Amsterdam mu gihugu cy'Ubuholandi.

Rwanda Day 2016, San Francisco:

Rwanda Day yo muri uyu mwaka wa 2016 izaba yitwa Rwanda Cultural Day, izaba ku nshuro ya 8, iteganyijwe Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 24 Nzeri 2016 i San Francisco muri Leta ya California, muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Tariki ya 04 ukuboza 2010, Perezida Paul Kagame yasuye abanyarwanda baba mu gihugu cy’ububiligi ariko iki gikorwa kitaratangira kwitwa Rwanda Day.


Amazina
E-mail
Igitekerezo