Abantu bagera kuri 6 bapfuye abandi basaga 1 164 bararokorwa mu gikorwa cyo gucunga abimukira baturuka ku mugabane w’Afurika bagana ku mugabane w’uburayi.

 

By Umutoni Solange | Views : 7329 | Kuya 12-12-2016 10:55




Abarinda imbibi z’igihugu cy’ubutaliyani ku nkengero z’inyanja ya Mediterane, batangaje ko iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 11 ukuboza 2016 mu Nyanja ya Méditerranée.

Aba bimukira bari mu mato atandukanye harimo na bumwe bukozwe mu biti, baturukaga mu gihugu cya Libiya berekeza mu butaliyani.

Jeuneafrique dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko amato y’ubutabazi y’igihugu cy’ubutaliyani n’abaganga batagira umupaka bamaze kugera ahabereye iki gikorwa kugirango batangire ibikorwa by’ubutabazi.

 Abimukira baturukaga muri Libiya berekeza mu butaliyani bambutse inyanja ya Mediterane


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd